× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Dr. Fidele Masengo yimitse umugore we ku rwego rwa Pasiteri

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

Bishop Dr. Fidele Masengo yimitse umugore we ku rwego rwa Pasiteri

Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquar Gospel Church, Bishop Dr. Fidele Masengo, yimitse abakozi b’Imana barimo n’umufasha Solange Masengo.

Himitswe abapasiteri, Abakuru b’Itorero ndetse n’Abamisiyoneri. Umuhango wo kwimika aba bakozi b’Imana wabaye ku cyumweru gishize tariki 02 Ukwakira ubera i Kimironko ku cyicaro gikuru cy’iri Torero.

Abimitswe ku rwego rw’Abashumba ni Solange Masengo [Umufasha wa Bishop Dr. Fidele Masengo], umuramyi Benjamin Serugo uzwi cyane mu itsinda Ben & Chance, ndetse na Noel Nkundimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Radio ya Gikristo yitwa Umucyo.

Ku rwego rw’Abamisiyoneri (Apostolic Missionaries) hasengewe Ev. Huduma James, Scovia Muzirankoni na Alice. Naho ku rwego rw’Abakuru b’Itorero (Elders), hasengerwa Muhirwa Augustin (Managing Director at Tele10 Rwanda) ndetse na Ev. Felix Bideri (Perezida w’Abayumbe muri Great Lakes).

Paradise.rw yifurije amahirwe masa abahawe inshingano nshya. Imana izabashoboze.

Mwite Pastor Solange Masengo

Himitswe abakozi b’Imana batandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.