× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Birababaje kuba Abakristo twese twagaraduwetinze mu ishuri ry’abacamanza - Apôtre Gitwaza

Category: Pastors  »  28 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Birababaje kuba Abakristo twese twagaraduwetinze mu ishuri ry'abacamanza - Apôtre Gitwaza

Mu buzima bwa buri munsi, si kenshi abantu bahagarara ngo bibaze ku buryo bafata abandi mu gihe bakoze amakosa. Ni byo byatumye Apôtre Gitwaza akebura abaca imanza.

Kenshi usanga aho kugira ngo abakoze amakosa bagaragarizwe imbabazi n’ubworoherane, bahita bacirwa urubanza n’ababareba. Ibi ni byo Apôtre Gitwaza Dr. Paul Gitwaza, umuyobozi wa Zion Temple Celebration Church, yagarutseho mu nyigisho aheruka gutanga ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026.

Mu butumwa bwe, Apôtre Gitwaza yagaragaje ko mu Bakristo harimo umuco wo guca imanza wagiye ufata intera, aho benshi bifata nk’abacamanza aho kuba abagaragu b’imbabazi.

Yabivuze mu buryo bukomeye agira ati: “Abakristo twese twagaraduwetinze mu ishuri ry’abacamanza.” Iyi mvugo yasobanuraga ko benshi mu Bakristo bitwara nk’abarangije amasomo yo guca imanza, ku buryo buri wese aba yiteguye gushinja undi aho kumwumva.

Yashimangiye ko iyo umuntu akoze ikosa, ataba akeneye uwundi umushinja cyangwa umucira urubanza, ahubwo ko aba akeneye umuntu umwe wamwegera, akamwumva, akamwereka imbabazi, ndetse akishyira mu mwanya we.

Ubusanzwe, umuntu uri mu bibazo aba akeneye uwamufasha kubyikuramo, aho kumushyira mu kangaratete k’indi mitwaro y’imanza n’amagambo amucira urubanza.

Iyi nyigisho ihamagarira Abakristo gusubira ku ndangagaciro z’ingenzi z’ukwemera: urukundo, imbabazi no kwishyira mu mwanya w’abandi. Nk’uko byagarutsweho na Gitwaza ati “Iyo umunyu yaguye, ntikiba ari igihe cyo kumukandagira.” Ibi bisobanura ko igihe umuntu aguye mu ikosa, aba akwiye gufashwa kubyuka, aho kongererwa ibikomere.

Apôtre Gitwaza yanibukije Abakristo ko nta n’umwe uri hejuru y’intege nke, kuko buri wese ashobora kugwa mu kigeragezo. Bityo, uburyo twifuza ko abandi batugirira imbabazi natwe ni ko dukwiye kuzibagirira. Yashimangiye ko mbere yo kuvuga ijambo rikomeretsa undi, umuntu akwiye kubanza kwibaza niba iryo jambo ari we uribwiwe ryamufasha cyangwa ryamubabaza.

Iyi nyigisho yasize isomo rikomeye: kwishyira mu mwanya w’undi mbere yo kumuvuga. Kwambara “urukweto rw’undi” no kurukandagiremo mbere yo gufata umwanzuro ku byo yakoze, ni intambwe igana ku kubaka umuryango w’Abakristo urangwa n’impuhwe aho kuba uwuzuye imanza.

Ubutumwa bwe bwose:

“Iyo umunyu yaguye, ntikiba ari igihe cyo kumukandagira. Iyo umuntu yaguye mu ikosa, kiba ari igihe cyo kumwegera mu mbabazi, ukishyira mu mwanya we, kuko iyo umuntu ari mu bibazo yifuza gusa umuntu wamwumva. Abakristo twese twagaraduwetinze mu ishuri ry’abacamanza; twese twambaye imyambaro y’abashinjacyaha n’abacamanza.”

“Ntituzi ko umuntu yagira intege nke, kandi natwe tuzigira. Uko wifuza ko abantu bakugirira impuhwe, ujye uzigirira n’abandi. Mbere yo gusubiza umuntu nabi, ujye ubanza wibaze uti: ese iri jambo ngiye kumubwira, ngewe ndibwiwe ryamfasha? Jya ubanza kwigera mu nkweto z’undi, uzigendemo mbere yo kugira icyo umubwira.”

Ubutumwa bwa Apôtre Gitwaza burasaba Abakristo kuva ku mwanya wo kuba abacamanza no gusubira ku mwanya wabo w’ukuri, uw’abitangira abandi, babafasha, babihanganira, kandi babereka urukundo mu bihe byose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.