Umuhanzi ukiri muto mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kimenyi Ubuntu Akilla Benjamin umaze kumenyekana ku izina akoresha nk’umuhanzi Akilla Ubuntu, ubwiza bw’indirimbo yasohoye yitwa Inyabihanga, buri mu byatuma wicuza kuba waratinze kuyumva.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 9 Gashyantare 2024 mu masaha yegera Saa Sita z’amanywa, ariko abayumvise batunguwe n’uburyo bwiza ikozemo.
Na we uri gusoma iyi nkuru nuyumva birakugora kwemera ko ari indrimbo ya gatatu gusa uyu muhanzi asohoye, nyuma y’iyo yahereyeho yitwa Impeta y’Ikimenyetso imaze amezi arenga atatu isohotse, n’iyitwa Umusamariya yasohotse nyuma yayo.
Kubera ubuhanga budasanzwe afite mu kwandika no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe, akaba umukristo n’umuvugabutumwa, byatumye ‘Gira Music’ bamufasha mu bihangano bye, babona ko yujuje indangagaciro bakeneye, biyemeza kugira uruhare mu kumenyekana kw’impano ye.
Uyu muhanzi Akilla, atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo. Ku myaka ye 27 kuko yavutse mu mwaka 1997, asanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo Authentic ivugira ku murongo wa 92.8, akaba yariyemeje kubifatanya no kuririmba.
Nyuma yo gutekereza ku mbabazi z’Imana yo yatanze Yesu ngo apfire abantu bababarirwe, no gutekereza ku mubabaro Yesu yahuye na wo uwo munsi, yahise agira igitekerezo cyo gukora indirimbo, ayitirira aho Yesu yamanitswe.
Yatangiye kuririmbira muri korari yitwa Intwari za Yesu, aho yabifatanyaga no kwandika indirimbo akazigisha bagenzi be bo muri korari, ariko abitangira nk’umwuga ubwo yahuraga na Bright Karyamo uhagarariye ‘Gira Music’ imifasha mu bikorwa bye, ari na yo channel ya YouTube anyuzaho indirimbo ze, mu Ugushyingo 2023.
Nk’uko yabitangarije Paradise.rw, mu ntego afite harimo gukomeza gukorana umwete, ku buryo mu myaka tanu iri imbere azaba amaze kugera kure hashoboka, ubutumwa bwiza anyuza mu ndirimbo bwarageze kure cyane, yewe mu isi yose.
Abumvise iyi ndirimbo biri kubagora kumva ko akiri mushya mu mwuga. Aho kugira ngo uzabwirwe uburyohe bwayo n’abandi, fata umwanya muto uyumve utazabyicuza.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INYABIHANGA" YA AKILLA UBUNTU
Akilla Ubuntu ni umuramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel