× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ben na Chance bateguje indirimbo yo mu Giswayile bise "Panapo Upendo"

Category: Artists  »  July 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ben na Chance bateguje indirimbo yo mu Giswayile bise "Panapo Upendo"

Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance bamamaye nk’itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ku izina rya Ben & Chance, bateguje indirimbo iri mu Giswayile.

Iyi ndirimbo bayise Panapo Upendo, bikaba biteganyijwe ko izashyirwa ku mbuga bacururizaho umuziki harimo na YouTube ishyirwaho amajwi n’amashusho ku wa 25 Nyakanga 2024, ku isaha ya saa Sita (12h00 PM).

Ni indirimbo ihabwa amahirwe yo kuzagera kure nka zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe, kuko izaba iri mu Giswayile, kandi bikaba bigaragara ko indirimbo ziri muri uru rurimi zigera kure, by’umwihariko izamamaza ubutumwa bwiza.

Basanganywe indirimbo zo mu Giswayile zirimo nk’iyo bise Mje Muone imaze imyaka irenze ibiri isohotse, kandi ababarirwa mu bihumbi Magana barayikunze.

Iyi ndirimbo izaba isohotse nyuma y’ukwezi kurenga bashyize hanze indirimbo bise Abagenzi, ikaba yarasohotse nyuma y’ibitaramo bari bavuyemo muri Canada.

Uretse izi ndirimbo, bafite izindi zarebwe inshuro zibarirwa mu mamiriyoni, urugero nk’iyitwa Yesu Arakora yarebwe inshuro zirenga miriyoni 7, Amarira yarengeje miriyoni 2, Zaburi Yange yarengeje miriyoni 1.6, n’izindi nyinshi.

Mu busanzwe aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zifitanye isano n’ubuhamya bwabo bwite ku bw’ imirimo Uwiteka yakoze ku buzima bwabo. Indirimbo zabo zirakundwa cyane kuko ziba zuzuye ukuri kw’ ibintu bigaragara bitari ibitangaza by’ abasogokuruza bo muri Bibiliya.

Ben na Chance bafitanye abana batatu bavuga ko ari impano bahawe n’Imana. Nyuma yo gupfusha imfura yabo bamaze imyaka itatu batarongera kubona urubyaro, bituma bajya kwivuza ahantu hatandukanye bakababwira ko batazongera kubyara, ari na ho bashingira cyane ubuhamya bw’indirimbo zabo kuko ibyo babaturiyeho bitabaye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.