× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Basangiye n’abihannye: Byinshi kuri Gloria Choir yarwanyije ibiyobyabwenge binyuze mu kuririmba

Category: Choirs  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Basangiye n'abihannye: Byinshi kuri Gloria Choir yarwanyije ibiyobyabwenge binyuze mu kuririmba

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko umuziki ari umwe mu miti ishobora kuvura indwara zitandukanye. Ku bw’ibyo hari uburyo bwo kuvura indwara hifashishijwe umuziki ari bwo bwitwa "Music Therapy".

Umwanditsi w’Ikinyamakuru cyitwa Medical News Today witwa Lois Zoppi mu nyandiko yasohoye kuwa 04/11/2020, yagaragaje ko umuziki ari umuti uvura indwara zitandukanye.

Yanakanguriye abantu kuwukunda hagamije kwigirira icyizere, kurwanya indwara zo mu mutwe n’imitekerereze, kubasha kuganira n’abandi, kwigirira icyizere ndetse n’izindi.

Nyamara usanga ibi yavuze biri hafi cyane n’ibyanditse muri Bibiliya mu gitabo cya 1 cya Samuel 16:23 ahagaragaza ko umuziki ushobora kwirukana imyuka mibi. Reka tuhasome.

1 Samweli 16:23 "Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho."

Korali Gloria ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Bibare mu mujyi wa Kigali ni imwe mu makorali yagiriwe ubuntu bwo gusobanukirwa akamaro k’umuziki bityo ikaba ikomeje kwifashisha impano yo kuririmba mu bikorwa bitandukanye birimo no kurwanya ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 yakoze igiterane gikomeye cyabereye kuri ADEPR Nyagatovu kigamije kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igiterane cyari gifite intego yitwa "Come to Jesus".

Cyashyizwe i Nyagatovu bitewe n’uko kariya gace usangamo abantu benshi babaswe n’ibiyobyabwenge.

Gloria choir yakoze igiterane gikomeye mu mpera z’iki cyumweru

Ni igiterane cyatumiwemo umuramyi Stella Manishimwe uzwi ku izina rya "Ninjye wa Mugore ndetse na Mama Fabrice uzwiho kugira ubuhamya buhindura benshi bakava mu bubata bw’ibiyobyabwenge.

Mu buhamya bwe Mama Fabrice akunze kwihamiriza ko yahoze abikoresha ariko nyuma akaza gusanganirwa n’umucyo agatera umugongo ibiyobyabwenge akaronka Kristo ndetse akemera kuba umuragwa w’ubugingo buhoraho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Gatanu tariki 10/11/2023, Korali Gloria yari yaserukiwe na Rwamagaju Anicet Umuyobozi wa Gloria choir, Theogene umwe mu baririmbyi bakuru batangiranye n’iyi korali ndetse akaba yarayibereye umutoza bw’amajwi;

Uwababyeyi Viviane umuririmbyi mutoya muri iyi korali akaba yiga no mu mwuka wa 2 wa kaminuza, Umulisa Charlotte uri mu bayitangije ndetse na Ntigurirwa Peter umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Gospel washinze Isange.com yazamuye amazina aremereye y’abanyamakuru ba Gospel ndetse akaba ari umutoza wa Gloria choir.

Bwana Theogene Habuhazi watangiranye n’iyi korali mu mwaka wa 1998, yatangaje ko kuvuka kw’iyi korali bifitanye isano n’ububyutse bwo mu Bibare bwo muri iyo myaka.

Ubwo bari mu masengesho yo mu wa 5, umuvugabutumwa witwaga Jeannette Mukamurigande (Bitaga Anitha) wari umuyobozi w’amasengesho yagize iyerekwa ryerekeranye n’umugambi Imana ifite ku rubyiruko rw’abanyeshuli.

Nyuma yo kwerekwa, yahamagaye abanyeshuli bari muri aya masengesho asaba abayobozi kubasengera. Nyuma yo kubasengera, yatangaje ko Imana yamubwiye ko mu Bibare hazaba umuyoboro w’ububyutse bw’abanyeshuli ndetse Imana ikabakoresha ibikomeye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Nyuma y’iri yerekwa, umwe muri aba abanyeshuli witwa Ndagijimana Aimé yagize igitekerezo cyo kuba hashingwa korali y’abanyeshuli igamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yahise yegera bwana Theogene wari uzwiho kuba yagera mu buyobozi bukuru akabagezaho iki gitekerezo bafatanya kwemeza ko iyi korali yabanyeshuli igomba kubaho ndetse haza gushyirwaho Komite mu mwaka wa 1999.

Iyi korali yaje isanga izindi korali 2 zo ku itorero yagiye ikomwa mu nkokora no kuba icyo gihe abanyeshuli bari bakeya. Ikindi wasangaga igihe cy’amasomo benshi barajyaga ku ishuli igasa n’ihungabanye.

Izindi mbogamizi, nyuma yo gusoza kwiga habagaho gutatana ndetse bamwe bakagira umugisha bagakomereza ubuzima hanze y’u Rwanda dore ko bari bafite iri sezerano.

Mu mwaka wa 2001, iyi korali yaje guhindura Sitati iza guhabwa izina yitwa Korali Gloria iri rikaba izina ryatanzwe n’umwe mu abaririmbyi bayo nawe witwa Gloria. Bakomeje kwaguka ndetse batangira no gushyingira.

Ni korali yagiye yiyubaka mu buryo bukomeye yaba mu buryo bw’ubushobozi ndetse n’ubwa Tekiniki. Kuri ubu ni imwe mu makorali atajya agira ikibazo cy’abacuranzi cyangwa ngo ibakodeshe dore ko yibitseho abagera kuri 14.

Umwe mu banyamakuru wari witabiriye iki kiganiro yabajije impamvu batinze gusohora indirimbo kandi ari korali igizwe n’abaririmbyi bagize umugisha wo kwiga ndetse no kugira ifeza.

Umuyobozi w’iyi korali yasubije ko babanje kwiyubaka mu bushobozi ndetse na tekiniki aho bahimbye indirimbo 10 nziza, abacuranzi babanza kujya kwihugura ndetse babasha kwiga kuririmbira mu manota meza kandi akomeye. Bihamiriza ko bari mu makorali aririmba amanota akomeye.

Muri iki cyumweru cyiswe "Gloria Week" cyabaye kuva 06-12/11/2023, ni icyumweru cyahawe insanganyamatsiko iboneka muri Matayo 28 ahanditse ngo "Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura".

Ni icyumweru cy’amateka kuri Gloria Choir kikaba cyarakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira abantu 8 amafaranga y’ibitaro ku bantu batinze kwa muganga bitewe no kubura ubwishyu.

Bamwe muri aba bantu kandi bagize umugisha wo kubwirwa ubutumwa bwiza baratura ndetse barihana. Ni igiterane cy’udushya dore ko abihaniye muri iki giterane nyuma yo kubwirwa ubutumwa bwiza bakihana bateguriwe umusangiro bagasangira n’iyi korali kuri ubu igizwe n’abantu 70.

Stella Manishimwe yeretswe urukundo rwinshi

Gloria ya ADEPR Bibare yakoze igiterane gikomeye

PHOTO: Hope Israel - Iyobokamana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.