× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Barahiriwe": Indirimbo nshya ya Tuyisenge Jeannette yanze kuva mu matwi y’abantu kubera uburyohe bwayo

Category: Artists  »  24 February »  Jean D’Amour Habiyakare

"Barahiriwe": Indirimbo nshya ya Tuyisenge Jeannette yanze kuva mu matwi y'abantu kubera uburyohe bwayo

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Tuyisenge Jeannette, yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu muziki ashyira hanze indirimbo ye nshya yise Barahiriwe.

Iyi ndirimbo yageze ku mbuga zitandukanye kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ikaba ije ikurikira Inshuti—indirimbo ye yakunzwe cyane.

Tuyisenge Jeannette, umaze kumenyerwa nk’umwe mu baramyi bafite ijwi rihumuriza, yagaragaje ko mu muziki we afite intego yo kugeza Ubutumwa Bwiza kure hashoboka.

Barahiriwe ni indirimbo ishingiye ku Byahishuwe 7:14, aho Bibiliya ivuga ko hahiriwe abameshe ibishura byabo mu maraso ya Yesu Kristo.

Mu kiganiro na Paradise, uyu muramyi yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe igamije kwibutsa abantu ko umugisha nyakuri utabarirwa mu bintu byo ku isi (ibya mirenge), ahubwo ko ufitwe n’abafite imitima itanduye n’abagendera mu nzira z’Imana.

Yagize ati:
"Nabibutsaga yuko hahiriwe abafite amaboko atanduye, umutima uboneye, bakaba barameshe ibishura byabo mu maraso ya Yesu Kristo."

Indirimbo ifite amashusho meza yafatiwe ahantu hatandukanye
Videwo y’iyi ndirimbo yafatiwe i Kigali, hamwe no mu Karere ka Gisagara, ndetse no mu Karere ka Muhanga, ahantu hatoranyijwe by’umwihariko kugira ngo hatange ishusho ihuje n’umwuka w’iyi ndirimbo.

Jeannette ashimangira ko Barahiriwe ari ubutumwa bw’imbaraga ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, bugamije kubatera imbaraga no gukomeza ukwizera kwabo.

Umwaka w’ibikorwa byinshi
Tuyisenge Jeannette, ukomoka mu Karere ka Muhanga, avuga ko uyu mwaka wa 2025 awufata nk’umwaka wo gukorana umwete mu muziki.

Mu ntangiriro zawo, yari yatangaje ko mbere y’uko Gashyantare irangira azaba amaze gusohora videwo y’indirimbo Barahiriwe, ndetse ko afite gahunda yo gutegura igiterane gikomeye mu mpera z’umwaka.

Intego ze mu muziki

Uyu muramyi, ukunda gufata Liliane Kabaganza nk’icyitegererezo cye mu muziki, yakuze aririmba mu makorali kuva afite imyaka irindwi. Kuri we, umuziki ni inzira yo kugeza Ubutumwa Bwiza kure hashoboka.

Yagize ati:
"Intego zanjye ni ebyiri: kubwira abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ari yo ifite ijambo rya nyuma kuri bo, ndetse ndifuza ko umuziki nkora utagarukira hafi aha, wakwira ku isi hose."

Kubera uko Inshuti yakiriwe neza, hari ikizere ko Barahiriwe izagera kure ndetse igahumuriza imitima ya benshi. Ku bakunzi b’indirimbo ze, igisigaye ni ukumva no gusangiza abandi ubu butumwa bwuje ihumure n’amahoro.

Umva indirimbo "Barahiriwe" unyuze hano:

Nawe waba umuhamya w’uko Tuyisenge Jeannette ari umwe mu baramyi b’abahanga u Rwanda rufite

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.