Sam Altman, Umuyobozi wa OpenAI, yaburiye abakoresha ChatGPT ku bijyanye no gutanga amabanga: “Ibyo muvugana na ChatGPT bishobora gukoreshwa mu nkiko”
I San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sam Altman, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI igenzura ikoranabuhanga rya ChatGPT, yaburiye abarikoresha kwitondera ibyo barisangiza, cyane cyane amabanga yihariye, kuko bishobora kutarindwa n’amategeko kandi bikaba byazifashishwa mu nkiko.
Mu kiganiro cyatambutse ku ya 25 Nyakanga 2025, Sam Altman yaganiriye n’umunyarwenya Theo Von kuri podcast izwi cyane yitwa “This Past Weekend”, agaragaza impungenge zikomeye ku buryo abantu bamwe barushaho kugira ikizere n’ibyiyumvo nk’uko baba baganira n’umujyanama mu by’ubuzima (therapist) cyangwa umunyamategeko.
“Abantu baganiriza ChatGPT ibintu byihariye cyane. Ariko kugeza ubu, iyo uganiriye na muganga, umunyamategeko cyangwa umujyanama mu by’ihungabana, ibyo muvugana birindwa n’amategeko. Ntituragera aho ibyo biganiro na ChatGPT bigira ubwo burinzi.”- Altman.
Yongeyeho ko niba umuntu yagize icyo abwira ChatGPT gikomeye, gishobora kuzagaragara mu manza cyangwa mu iperereza ry’amategeko, kubera ko OpenAI ishobora gusabwa n’inkiko gutanga ayo makuru.
Mu nkiko zimwe na zimwe zo muri Amerika, ibiganiro umuntu agirana n’umuganga, umunyamategeko cyangwa umujyanama bifatwa nk’ibanga rikomeye. Gusa Sam Altman yavuze ko ibyo bidashoboka kuri ChatGPT.
Ati: “Nta mategeko yihariye arashyirwaho arengera ibiganiro abantu bagirana n’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT. Ntabwo birimo uburinzi nk’uburi hagati y’umurwayi n’umuganga cyangwa umukiriya n’umunyamategeko.”
Yasabye ko hashyirwaho amategeko mashya yiswe "AI privilege", ashobora gutuma ibiganiro umuntu agirana n’ikoranabuhanga nka ChatGPT bifatwa nk’amabanga atagomba gukoreshwa mu nkiko, keretse hari uruhushya rw’uwayabivuze.
Ibi byose byaje mu gihe OpenAI iri mu rubanza rukomeye na The New York Times, aho uru rukiko rusaba ko ibiganiro byose abantu bagirana na ChatGPT bikomeza kubikwa, harimo n’ibyaba byasibwe. Ibi byateje impaka zikomeye hagati y’impande zombi, OpenAI ihakana ko itagomba kubika cyangwa gutanga amakuru y’abayikoresha ku buryo bworoshye.
Ibi byerekana ko n’ubwo bamwe bafata ChatGPT nk’umujyanama ubagirira akamaro, hari aho ikoranabuhanga rigifite intege nke mu bijyanye no kurinda ubuzima bwite n’uburenganzira bw’amabanga.
Sam Altman yasabye abayikoresha kwirinda gutanga amakuru yihariye cyane cyangwa y’ubuzima bwabo bwite kuri ChatGPT cyangwa andi masosiyete ya AI, cyane cyane mu gihe nta masezerano cyangwa uburinzi bw’amategeko bwemewe buhari.
Mu gihe ikoranabuhanga ryo kuganira n’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT rikomeza gukoreshwa n’abantu benshi ku isi, Sam Altman yibukije ko kugeza ubu, nta mategeko ahari arengera ibanga ry’ibiganiro abarikoresha babigiramo.
Abakristo by’umwihariko barasabwa gushishoza, bakirinda gushyiramo amakuru yihariye, by’umwihariko mu bijyanye n’amategeko, ubuzima cyangwa amabanga yihariye ashobora kugira ingaruka mu gihe byashyirwa ahagaragara n’urukiko.
Sam Altman, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI. Iyi foto yafatiwe mu bikorwa bitandukanye by’itangazamakuru – igaragaza isura ye mu gihe avugira ku ikoranabuhanga rya ChatGPT