× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baho Global Mission na RIC Kabarondo bateguye igiterane batumiyemo abahanzi b’ibyamamare

Category: Concerts  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Baho Global Mission na RIC Kabarondo bateguye igiterane batumiyemo abahanzi b'ibyamamare

Kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2025, i Kabarondo hazabera igiterane gikomeye cyiswe “Igiterane cy’Ubutumwa Bwiza no Kubohoka”.

Cyateguwe na Baho Global Mission (BGM) mu bufatanye na Rwanda Inter-Religious Council (RIC) ya Kabarondo. Iki giterane cyateguriwe abantu bose bifuza kwakira Ijambo ry’Imana, gusengera, kubona agakiza no guhindura ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abazitabira bazagira amahirwe yo kumva inyigisho z’abavugabutumwa b’inararibonye bazaturuka mu bihugu bitandukanye, barimo Evangelist Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr. Stephen Mutua wo muri Kenya, Dr. Ren Schuffman wo muri Amerika;

Evangelist Chance Walters wo muri Amerika, ndetse na Rev. Pastor Isai Baho wo mu Rwanda, uzaba ari na we uzakira iki giterane. Aba bavugabutumwa bazigisha Ijambo ry’Imana, basengere abarwayi, banafashe abazaba bitabiriye kubona agakiza no guhindura imibereho yabo mu buryo bw’Ijambo ry’Imana.

Umuziki ni igice cy’ingenzi cy’iki giterane, aho abazitabira bazishimira ibihangano by’abaririmbyi bamenyekanye muri Gospel. Rose Muhando, umuririmbyi w’icyamamare wo muri Tanzania, azaririmba ari hamwe na Theo Bosebabireba, umuhanzi ukomeye mu Rwanda no mu karere.

Aba bahanzi bazafatanya n’itsinda rya Kabarondo Praise Team n’andi makorali atandukanye kugira ngo batange ubutumwa bwuzuye bwo kuramya no guhimbaza Imana. Mu bihe byashize, Rose Muhando na Theo Bosebabireba basangiye uruhimbi mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, bahuriza hamwe abantu mu muziki no mu gusenga, ibintu byagiye bituma abakunzi babo basanga mu byo bakora hari imbaraga zidasanzwe z’ukwizera no guhesha Imana icyubahiro.

Amasaha y’igiterane: Buri munsi guhera Saa Munani z’amanywa (14h00)
Aho kizabera: Kabarondo, ku kibuga cya Rusera

Abazaba bitabiriye bazagira kandi amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye binyuze muri tombola, birimo amagare, telefone zigezweho (smartphones), radio, na televiziyo.

Ku bifuza kumenya ibindi birambuye, bashobora guhamagara: BGM: 0788 716 564; RIC Kabarondo: 0788 470 708

Iki giterane kizaba ari amahirwe adasanzwe yo kwakira Ijambo ry’Imana, gusengera abarwayi, no kubona impinduka nziza mu mibereho y’umuntu. Kwitabira ni ubuntu, kandi iki giterane kizatanga umwanya mwiza wo kongera kwizera, gusukura umutima, no gusabana n’abandi mu buryo bw’umwuka.

Abazitabira bazagira amahirwe yo kumva inyigisho z’abavugabutumwa b’inararibonye bazaturuka mu bihugu bitandukanye

Umuziki wa Rose Muhando wabaye igice cy’ingenzi cy’iki giterane, kandi ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda abenshi bamweretse urukundo bafitiye indirimbo ze

Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazwiho gususurutsa abantu no kubashyira mu mwuka wo kuramya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.