× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bagereranywa na Debora: Abagore 5 bo mu Rwanda babereye abandi icyitegererezo muri Gospel mu 2024

Category: Ministry  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bagereranywa na Debora: Abagore 5 bo mu Rwanda babereye abandi icyitegererezo muri Gospel mu 2024

Umwaka wa 2024 ni umwaka waryoheye amaso n’imitima by’abakunzi ba Gospel bitewe n’ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo, ivugabutumwa ry’imirimo, imbwirwaruhame ku mbuga nkoranyambaga, kuri radiyo, televiziyo n’ahandi.

Mu bagize uruhare rukomeye muri iri terambere harimo abakozi b’Imana b’igitsina gore, Bibiliya yita ba Debora, umugore Bibiliya igaragaza nk’icyitegererezo cy’abandi bagore dore ko ari we mugore rukumbi wabaye umucamanza w’Abisiraheli nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Abacamanza 4:4-15.

Kuba umuntu yabera abandi icyitegererezo si igitangaza, dore ko na Bibiliya igaragaza abantu batandukanye nk’abakwiye gufatirwaho urugero.

Mu gitabo cya 1 Abakorinto 11:1 hagira hati: "Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo."

Na ho mu gitabo cya 2 Abatesalonike 3:9 ho haravuga ngo: "Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cyacu."

Paradise yateguye urutonde rwa ba Debora 5 bakwiye gufatwa nk’icyitegererezo bitewe n’ibikorwa bakoze mu mwaka wa 2024 mu nyungu z’ubwami bw’Imana ndetse na sosiyete muri rusange.

1. Apostle Mignonne Kabera

Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera, Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church ndetse n’Umuryango Women Foundation Ministries, ni we waje ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rwa Paradise bitewe n’ibikorwa bitandukanye yakoze byaranze umwaka wa 2024.

Yakoze igikorwa cyo gushimira no guha agaciro inkingi 10 muri Gospel:

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, ku munsi wa Gatanu w’igiterane ngarukamwaka 7 Days of Worship [Iminsi 7 yo kuramya Imana], cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Ubumwe Grande Hotel, hari igikorwa cyihariye cyo guha agaciro inkingi 10 z’ingenzi muri Gospel. Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Make It Known" (Bimenyekane).

Cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Rev. Ruzibiza Viateur, na Rev. Grace Kapswara, ndetse n’abaramyi bari bambaye ubwiza bw’Imana nka Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, René Patrick & Tracy, n’itsinda ry’abaririmbyi Precious Stone (PS).

Muri ibi birori hatanzwe ibihembo ku bantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Gospel. Abashimiwe ku mugaragaro ni abantu 10 bahirimbaniye iterambere rya Gospel mu gihe kirenga imyaka 10, bakirinda gutentebuka n’ubwo bahuye n’ibicantege byinshi.

Abashimiwe ni aba bakurikira: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin, na Patrick Nyamitari. Iki gikorwa cyakoze ku mitima y’abatari bake, dore ko guha agaciro impirimbanyi za Gospel ari nko kuyongerera imbaraga.

Igiterane cya All Women Together cyabaye mu mwaka wa 2024 cyasize amateka aremereye:
Iki giterane mpuzamahanga ngarukamwaka ni kimwe mu biterane biba bitegerejwe n’abantu batandukanye bitewe n’imitegurire idasanzwe ndetse n’ibikorwa bigamije iterambere ry’umubiri n’umwuka.

Mu mwaka wa 2024 cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 50. Abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y’u Rwanda, bakaba baraturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi nka: Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza;

Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage, u Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani, Nigeria, u Burusiya, Togo n’ibindi bihugu.

2. Pastor Julienne Kabanda:

Pastor Julienne Kabanda, washinze ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grace Room Ministry, imaze kwamamara. Grace Room Ministries ni umuryango udashingiye ku idini, ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, watangijwe na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda mu mwaka wa 2018.

Uyu muryango wa Grace Room Ministries ufite igikumba cyangwa se igicaniro cy’amasengesho cyitwa Grace Room. Ni icyumba cyahinduriye benshi ubuzima mu buryo bw’umubiri no mu mwuka. Mu mwaka wa 2024, uyu muryango wateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe “Your Glory Lord”, aho imyanya yo kwicaramo muri BK Arena yarangiye mbere y’iminsi 10.

Iki giterane cy’iminsi 4 cyatangijwe ku wa 28 Ugushyingo 2024, kibera muri BK Arena. Uretse guhembura ubugingo no kubohora imitima, iki giterane ni kimwe mu bikorwa byafashije u Rwanda kwinjiza amadovize bitewe n’abanyamahanga n’Abanyarwanda baba muri Diaspora bitabiriye iki giterane.

Ku munsi wa 3 w’iki giterane, ni ukuvuga tariki ya 30 Ugushyingo 2024, habaye ijoro ridasanzwe ryo kwizihiza imyaka itandatu umuryango wa Grace Room Ministries ushinzwe.

Iki giterane cyari cyatumiwemo abahemburabugingo barangajwe imbere na Past Julienne Kabanda uyobora Grace Room, Pst. Godman Akinlabi wo muri Nigeria, n’abaramyi barimo Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, René Patrick na Aimé Uwimana bo mu Rwanda, ndetse n’itsinda ry’abaramyi bo muri Grace Room Ministries.

Uyu mushumba ari mu bantu bakunzwe cyane by’umwihariko bitewe n’inyigisho zuzuye inkomezi yatambukije binyuze ku murongo wa YouTube wa Grace Room Ministries, kuri ubu ukurikirwa n’abantu 165K.

3. Pastor Hortense Mazimpaka

Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda kubera inyigisho zihembura imitima ya benshi, ndetse akaba azwi mu nyigisho zishishikariza abantu kwanga icyaha urunuka.

Uyu mushumba akaba umwe mu bantu bashyigikiye igitaramo cya Rwanda Shima Imana binyuze mu mbwirwaruhame. Iki giterane cyo ku wa 29 Nzeri 2024 cyahize ibindi biterane byose byabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2024, dore ko Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 yakubise ikuzura.

Imbwirwaruhame uyu mushumba yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yakoze benshi ku mutima. Yagize ati: "Ni umwanya wacu twese wo gushima Imana. Umwihariko w’uyu mwaka wa 2024 ni uko tumaze imyaka 30 dufite amahoro. Dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana. Abakuru muri twebwe twabonye n’amaso yacu aho igihugu cyacu cyavuye, namwe abatoya mwariyumviye uburyo igihugu cyacu cyacuyemo mu rupfu."

Uyu mushumba kandi yahesheje umugisha abantu bitabiriye igitaramo cyateguwe na Papi Clever na Dorcas, cyiswe "Made in The Heaven", cyabaye ku wa 10 Ugushyingo 2024, i Rusororo kuri Intare Conference Arena. Pastor Hortense Mazimpaka ni umwe mu batanze ikiganiro muri Kigali Family Night.

Kigali Family Night ni umugoroba w’umuryango watangijwe mu kwezi k’Ukuboza 2023. Iki gikorwa cyatangijwe n’inzobere mu mibanire Hubert Sugira Hategekimana. Uyu mugoroba uberamo ibiganiro bifasha abagize umuryango n’abashakanye gukemura ibibazo bahura nabyo, hagendewe ku nama n’ibiganiro bakura ku bandi.

4. Tonzi

Basigaye bamwita "Igifaru", amazina ye bwite ni Uwitonze Clementine. Ni umwe mu bahanzi baranzwe no guhozaho mu njyana ya Gospel, dore ko afite n’agahigo ko kumurika alubumu nyinshi (icyenda), akaba yaratangiye imyiteguro yo kumurika iya 10.

Tonzi ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki wa Gospel, dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Uyu muramyi afitanye amateka aremereye na Gospel Nyarwanda nk’ishati n’ikora.

Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St André i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.

Umwaka wa 2024 wahiriye Tonzi dore ko yamuritsemo album ya 9 yise "Respect" mu gitaramo cy’akataraboneka cyabaye ku wa 31 Werurwe 2024, kibera kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama.

Uyu muramyi kandi yongeye guhuza The Sisters, itsinda ryari ryaraburiwe irengero rigizwe na Tonzi, Gaby Irene Kamanzi, Aline Gahongayire ndetse na Wibabara Fanny, rikaba ryarasusurukije abitabiriye iki gitaramo.

Uyu muramyi kandi afite agahigo ko gusohora indirimbo nyinshi mu mwaka wa 2024, agahigo kandi yaciye no mu mwaka wa 2023. Mu mwaka wa 2024 yasohoye indirimbo 11, ni ukuvuga indirimbo 1 buri kwezi. Arizo: Warabikoze, Respect, Nshobozwa (yakoranye na Maranatha), Usifiwe, Nzajya Ngusingiza Yesu (ft Maranatha), Anzi mu Izina (ft Kabaganza), Rwanda Shima Imana (ft Gaby & Theo Bosebabireba), Mukiza, Sikubwanjye, Unyutaho, Niyo, ndetse na I Worship You.

Uretse izi ndirimbo, uyu muramyi yasangije abakunzi be indirimbo zakozwe mu buryo bwa Live Performance ku rubuga rwe rwa YouTube. Uko gukora cyane no kuba umwe mu bahanzi bazwiho kubana na bose amahoro bimaze kumwubakira igikundiro, akaba ari umwe mu bahanzi b’igitsina gore babarizwa mu gisata cya Gospel bakurikirwa cyane kuri Instagram, aho akurikirwa n’abagera kuri 87K.

Uyu mwaka wa 2025 ategerejwe gukora cyane, dore ko mu kwezi kwa mbere amaze gusohora indirimbo 2, arizo Merci na Ubwami Bwawe. Uyu muhanzikazi usanzwe ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

5. Mukiza Daniella

Ni umudamu wa Rugarama James, bahurira mu itsinda James & Daniella rikomeje kuba ubukombe. Umwaka wa 2024 wabaye mwiza kuri iri tsinda, kuri ubu rikomeje kuzenguruka isi, magingo aya bakaba bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntiwavuga iterambere ry’iri tsinda ndetse n’irya Gospel ngo wibagirwe uruhare rwa Daniella, dore ko mu bikorwa byose aba ari hafi y’umugabo we.

Mu mwaka wa 2024, iri tsinda ryageze kuri byinshi birimo kumurika indirimbo "Ibyiringoro", ndetse na "Rutuma Ndirimba". Izi ni indirimbo ziri mu zagwatiriye imitima mu mwaka wa 2024. Aba baramyi bakaba bamwe mu bantu bakatishije amatike menshi y’indege bitabira ibitaramo byinshi mu mahanga.

Tariki ya 31/03/2024, mu gihe Tonzi n’abakunzi be bari boherezaga abadayimoni mu mugana w’ingurube mu gitaramo cyabereye muri Crown Conference Hall, James na Daniella bahemburaga imitima y’abitabiriye igitaramo cyo gushyigikira Bibiliya cyabereye muri BK Arena.

Ku wa 22 Ukuboza 2024, iri tsinda ryataramiye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, baza gukomereza mu Mujyi wa Dallas gutaramira muri Leta ya Texas mu gitaramo cyo ku wa 25 Ukuboza 2024.

Kuri uru rutonde hakwiyongeraho abarimo Dorcas wa Papi Clever, Gaby Kamanzi, Vumilia, Aline Gahongayire n’abandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.