Umwe mu bantu bazwi cyane muri Korali Jehovah Jireh, Aloys Bikorimana w’imyaka 42, yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Bikorimana Aloys ni umugabo w’abana bane abakobwa babiri n’abahungu babiri ndetse n’umugore umwe. Yatanze ubuhamya bw’ukuntu Jenoside yabaye afite imyaka 12,
umugore we bari kumwe ubu yari afite imyaka 8.
Yatangiye agira ati: "Papa yaratubwiye ati Muze mbambwire babahe ibiryo, barabiduha baratwongera, noneho buri mwana wese nafate umwenda ashoboye ashake aho ajya. Twari abana barindwi abahungu babiri, n’abakobwa batanu. lmana izi kurinda no gukiza, lmana yankijije impfu nyinshi.
Nacitse abantu bari bagiye kutwica mbeshya ko nshonje aho ngiye gusaba ibiryo nca mu idirishya ndabacika ubwo nagiye ku mugezi witwa Kayumbu imvura iri kugwa, nicara mu masaka ariko sinabona ko amazi yantwara, aho lmana irahandindira. Gusa barongeye barambona bari bambuze batujyana ku cyobo.
Baje kunaga abana mu cyobo hanyuma mbona bakurikijeho akana k’iwacu gato ndetse na mushiki wanjye mukuru bamunagamo, na murumuna wanjye. Nijoro haje kuboneka abagira neza babakuramo gusa hasigaramo umwana muto wacu hanyuma baratubwira bati mugiye gupfa urundi rupfu. Baduhaye Tiyoda turi bane batugabanya icupa rya Nile.
Ati: "Narapfuye ku munsi wa Kane ndazuka kubera Tiyoda mbona abo tuvukana bari gusamba umwana muto wari usigaye arapfa, hanyuma mwa bantu mwe agakiza ni keza mushiki wanjye mukuru yarasengaga yarandembuje arambwira ati: "Reka nkubwire tuzahurira mu ijuru nidupfa twese ariko wowe nubaho uzansangayo kuko njyewe ndagiye.
Murumuna wanjye nawe kubera kugwa mu cyobo baramumennyeho amabeto yari yaraboze amaguru, tumenya ko ari twe bakurikijeho kwica, nirutse, murumuna wanjye arambwira ati: " Mbabarira dupfane". Ariko ndiruka baba baramutwaye bajya kumwica. "
Aloys Bikorimana yakomeje avuga uburyo yarokowe na muramu we akajya amuhisha kugeza ubwo inkotanyi zaje mu Rwanda zigatangira gutabara abantu. Yashimye lmana yamuhuje n’umugore we Liliane ndetse ko lmana yababereye ababyeyi ubu bakaba bariyubatse bageze ahantu heza cyane.