Umwe mu migisha ntegereje ni igihe nzaba narabaye umusaza nicaranye n’abandi basaza nka ba Apostle Dr. Paul Gitwaza, Dr Apostle Peggy Scott, Couple ya Apostle Ronald&Rebecca n’urundi rungano!
Murabyumva imvi zizaba zarabaye uruyenzi. Murabyumva ko tuzaba twicaye hamwe twibukiranya imirimo ikomeye y’Imana, tuzaba twibukiranya ineza y’Imana ku buzima bwacu.
Murabyumva namwe ko tuzaba twicaje abana bacu n’abandi bakiri batoya tubabwira, tubaganiriza imirimo yose Imana yakoze ku buzima bwacu! Icyo gihe tuzababwiza ukuri tubabwire imirimo yose n’ibitangaza Imana yakoze yemwe!
Abo bana tuzajya tubaririmbira za ndirimbo, tubasomere na bya bitabo byatuyoboye, ariko na none ntabwo tuzabahisha ya nzara yatuririye mu butayu, ntituzabahisha ko Imana ariyo yatugaburiye ikatwambika!
Nk’uko n’abisiraeli bamaze kwambuka Imana yabwiye Yosuwa iti "Toranya abagabo", irababwira iti "Mujye muri Yorodani mutoranya amabuye 12", irangije irababwira iti’’Ubwo abana banyu bazababaza bati ’’Ibi ni ibiki?Muzababwire muti Imana niyo yatwambukije Yorodani". Muzababwire muti ’’Imana niyo yatugaburiye mu butayu!" Mumvugire muti ayo mateka Ntazibagirane yemwe!
Aya mateka y’iki giterane ntakibagirane. Tugize umugisha wo guhura n’aba bakozi b’Imana ku bw’iki giterane cy’iminsi ine aho tuzabasha guhugurirwa kumaramariza kwitangira gukora umurimo w’Imana tumaramaje, nk’uko Paulo yabisabye Timoteyo.
Itorero rya Light Gate ryateguye igiterane gifite ubusobanuro bukomeye. Ni igiterane ngarukamwaka kigamije guhemburwa no guhugurana. Ni ku nshuro ya gatanu kizaba kibereye ku butaka bw’u Rwanda. Giteganyijwe hagati ya 12-16/07/2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Appostle Ronald uhagarariye itorero rya Light Gate yasobanuye ko iki giterane ari ihishurirwa yahawe n’Imana kugira ngo abwirize amahanga yose.
Yakomeje asobanura Explosion (Kwaguka) ati ’’Mu ihishurirwa ry’iki giterane niho Imana yahereye itorero imbaraga zo kuzana impinduka kugira ngo twishyire hamwe duhamagarire abantu gukorera Imana, nk’uko byanditswe muri Bibiliya (Abefeso 4:11-16.
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana.
Yakomeje avuga ko iki giterane kigamije kugira ngo buri wese mu muhamagaro we atunganyirizwe gukorera Imana.
Aha yasobanuye ko iki giterane kizabamo n’amahugurwa ku bakozi b’Imana agamije gufasha abakozi b’Imana kugira ngo ubutandukane bwabo bumve ko batagomba kwirwanya.
Ku byerekeye kwirwanya, yatanze urugero rw’Abakozi b’Imana birirwa kuri YouTube basenyana, asobanura ko bodakwiye gusenyana ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati’’Aya mahugurwa agamije kwereka abantu uburyo bwiza twakoramo umurimo w’Imana atari ku zindi nyungu. Ukabona abantu baratukana ku mbuga nkoranyambaga, abandi bararwana, inyungu z’isi zikadutera umwuka w’ishyari".
Yakomeje asobanura ko abakozi b’Imana bakwiye kwirinda kujya mu murongo wo kurwana intambara zitari ngombwa, kwirinda amakimbirane ku mbuga nkoranyambaga,…… "Tugomba kwigisha uburyo wahugura umuntu utamusenye".
Muri iki kiganiro, Abayisenga Christian yabajije itandukaniro ryo kuba umukozi w’Imana ndetse no kwitwa umwana w’Imana. Apostle Ronald ati ’’Mu rugo ese kuba umwana bituma udakora?"
Yakomeje ati’’Abakozi baza kudufasha inshingano, ntabwo baza kudukuraho inshingano".
Umunyamakuru Esca Fifi ukorera Radio&TV10 we yabajije ati’’Ese ko Conference isa n’ibwiriza abantu bakijijwe ukurikije ibyasobanuwe?"
Yasobanuriwe ko iki giterane kigamije gutunganyiriza abera (Abahaye ubuzima bwabo Kristo) kugira ngo batunganyirizwe gukorera Imana.
Pastor Rebecca yagize ati’’Iki giterane kigamije kongerera ubushobozi abakozi b’Imana kujya gukora...". Yongeraho ko hari abantu batumirwa, bakaza bagakizwa bakazavamo abakozi b’Imana beza.
Ku munsi wa mbere, iki giterane kizatangirira mu rusengero rwa Light Gate ruherereye muri East Africa University, gusa kikazakomereza Samuduha.
Itorero rya Light Gate ryavutse mu 2014 rikaba rimaze imyaka icyenda rihawe n’Imana umutwaro wo gutangiza ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara zitandukanye.
Ku bw’Iyerekwa, iri torero rikomeje kuvuga ubutumwa muri za Kaminuza, mu nsengero zo mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.
Abashumba ba Light Gate
Ifoto y’urwibutso y’abashumba n’abanyamakuru