× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari? Martin Luther King

Category: Words of Wisdom  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari? Martin Luther King

Martin Luther King, Jr., yigeze gutanga disikuru ikomeye ku birebana n’uburenganzira bwa muntu.

Ku itariki ya 28 Kanama 1963, ubu hakaba hashize imyaka 50, Martin Luther King Jr wari ku isonga mu baharanira uburenganzira bw’abaturage muri Amerika, yavuze amagambo azwi cyane muri disikuru yatanze agira ati “Mfite icyizere.”

Yakoresheje ayo magambo akangura ubwenge maze avuga iby’inzozi ze cyangwa icyizere yari afite, cy’uko hari igihe abantu bazabaho batarangwa n’urwikekwe rushingiye ku bwoko. Nubwo ayo magambo yayabwiye abantu bo muri Amerika, igitekerezo cye cyakiriwe neza n’abantu bo mu bihugu byinshi.

Martin Luther King, Jr., atanga disikuru ku birebana n’uburenganzira bwa muntu

Ku itariki ya 20 Ugushyingo 1963, ni ukuvuga nyuma y’amezi atatu atanze iyo disikuru, ibihugu birenga 100 biri mu Muryango w’Abibumbye byemeje ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryo Kuvanaho Ivangura Ryose Rishingiye ku Bwoko. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, hari andi masezerano yagiye asinywa. Ese nubwo abantu bakoze ibishoboka byose ngo ivangura ricike, hari icyo baba baragezeho?

Ku itariki ya 21 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, yaravuze ati “Hasinywe amasezerano menshi, hashyirwaho n’amategeko mpuzamahanga agamije gukumira no kurwanya ivangura ry’amoko, ihohoterwa n’ibindi bikorwa bitarangwa n’ubworoherane. Nyamara abantu babarirwa muri za miliyoni bo hirya no hino ku isi bakomeje kwibasirwa n’ivangura ry’amoko.”

Nubwo hari ibihugu byagize icyo bigeraho mu kurwanya urwikekwe rushingiye ku moko n’urushingiye ku bindi bintu, abantu baracyibaza bati “Ese koko ibyagezweho byatumye iyo mitekerereze yashinze imizi mu bantu icika, cyangwa ahubwo byatumye abantu baterekana ku mugaragaro ko bafite urwikekwe?”

Hari abumva ko ibyagezweho byatumye ivangura rikumirwa, ariko ko bidashobora guca urwikekwe burundu. Kubera iki? Ni ukubera ko ivangura ari igikorwa kigaragara kandi kigahanwa n’itegeko, naho urwikekwe rukaba rudashobora gucika bitewe n’uko ruba imbere mu mutima w’umuntu no mu bitekerezo bye, ibyo ukaba udashobora kubishyiriraho amategeko abihana.

Ku bw’ibyo, kugira ngo urwikekwe ruranduranwe n’imizi yarwo, ntihagombye gufatwa ingamba zigamije gusa kurwanya ibikorwa by’ivangura, ahubwo hagombye no gufatwa ingamba zigamije gufasha abantu guhindura imitekerereze n’imyumvire ku birebana n’uko babona abandi. Ese ibyo byashoboka? Niba byashoboka se byagerwaho bite? Reka turebe inkuru zimwe na zimwe z’ibyabayeho ziri budufashe kubona ko abantu bashobora guhinduka, n’icyabibafashamo.

UBWAMI BW’IMANA BUZAVANAHO URWIKEKWE BURUNDU

Ubumenyi bwo muri Bibiliya bushobora kudufasha kurandura urwikekwe n’urwango byashinze imizi. Ariko hari ibindi bintu bibiri bigomba kuvaho kugira ngo urwikekwe rucike burundu. Icya mbere ni icyaha no kudatungana. Bibiliya igaragaza neza ko “nta muntu udacumura” (1 Abami 8:46).

Ku bw’ibyo, imihati twashyiraho yose, turwana intambara nk’iyo intumwa Pawulo yarwanaga, ubwo yandikaga ati “iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Ubwo rero, hari igihe umutima wacu udatunganye uturukamo “ibitekerezo bibi,” bishobora gutuma tugira urwikekwe.—Mariko 7:21.

Icya kabiri, ni ingaruka Satani Umwanzi atugiraho. Bibiliya ivuga ko Satani ari “umunyabinyoma,” kandi ko ‘ayobya isi yose ituwe’ (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Ibyo byumvikanisha impamvu urwikekwe rwogeye cyane n’impamvu abantu badashobora kureka burundu urwango, ivangura, jenoside n’urwikekwe rushingiye ku bwoko, ku rwego rw’imibereho no ku idini.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.