Buri munsi Paradise.rw ikugezaho amagambo y’ubwenge yakubera impamba y’ubuzima y’abantu batandukanye. Uyu munsi tukuzaniye ay’umwanditsi w’iyi nkuru, Nelson Mucyo.
Amagambo 10 yakubera impamba y’ubuzima
1 Uzirinde kwereka umuntu ko umukeneye cyane
2 Uzirinde kwereka umuntu ko uzi byose ahubwo ujye umwereka ko ntacyo uzi
3 Uzirinde gusekera uwo ariwe wese kuko harimo abantu badaha agaciro inseko z’abantu.
4 Utazemera umuntu ko akugira igikoresho cye nubwo yaba akwishyura ibyamirenge
5 Uzagire kwihangana kandi umenye uko wabana n’umuntu bitewe nuko umeze.
6 Uzirinde kuvuga ibyo ubonye byose nubwo waba ubizi neza
7 Ntukihuruze mu bitakureba kandi ujye uvuga make
8 Ntuzereke umuntu ko uri umuhanga cyangwa uzi byose. Kandi ujye umusubiza ibyo akubajije gusa
9 Ujye wihanganira byose kandi ntugahubukire gufata umwanzuro
10 Ujye wibaza kandi ujye utekereza uwo uri we kandi usenge cyane Imana izagufasha.
Tubwire uko ubibonye
Twandikire kuri [email protected] cyangwa uduhamagare kuri: +250785014099 utugezeho nawe amagambo yagirira umumaro abatuye Isi.
Itegeko rya (4) nituryemeranyaho neza. Wenda andi nakibazo. Irya kane njye ndifata uku. Ntiwisanga uri umucakara uzige uko ubyishimira. Kuko gukenera byinshi kumukire bimuhindura umucakara. arko kwishima kumukene bimuhindura umukire. Uwishimye wese numukire arko abakirebose siko bishimye. +250790302858