Abakristo benshi ku migabane itandukanye bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa Pasika. Ni byo byatumye umuhanzi Auphta N asohora indirimbo “Mbivuge Nte?” iteguza Pasika.
Pasika ni umunsi ufite igisobanuro cyo gucungurwa kw’inyokomuntu. Yesu Kristo yabaye incungu y’abatuye isi yose, ku bamwemera n’abataramwizera.
Umuhanzi Ntakirutimana Auphta, nyuma yo kongera kubitekerezaho, byatumye atanga impano ya Pasika abinyujije mu gihangano cy’indirimbo nshya yise “Mbivuge Nte?”
Iyi ndirimbo ni iyo yageneye abakunzi be ndetse n’abemeye Yesu Kristo nk’Umukiza wabo mu buzima bwa buri munsi, muri ibi bihe bitegura kwibuka ububabare n’urupfu rwa Yesu Kristo rudutegurira kuzukana na we.
Ntakirutimana Auphta, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Auphta N, asengera mu Itorero rya ADEPR Gatenga, yaganiriye na Paradase ayitangariza uko yasohoye indirimbo yitwa “Mbivuge Nte?”, ikubiyemo imibabaro y’Umwami Yesu Kristo wabambwe tukabamburwa.
Ntakirutimana Auphta agira ati: “Natangiye kuririmba nkiri umwana muto w’imyaka itanu, ni ho mama yamfashe ukuboko anjyana muri korari y’abakuze yitwaga Abera Turatashye.”
Akomeza avuga ko amaze kujya mu mashuri makuru yagiye mu matsinda y’abaririmbyi atandukanye, akanayayobora, nko muri kaminuza yayoboye CEP RP – Kigali College.
Umuhanzi Auphta N agira ati: “Niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ni ho nanditse indirimbo yanjye ya mbere. Nyuma yaho naje gusanga nifitemo impano yo kuririmba. Ubu rero nashyize hanze iyi ndirimbo ‘Mbivuge Nte?’ natanzemo impano ya Pasika.”
Uyu muhanzi Auphta N uririmba mu itsinda ry’ibyamamare rizwi hano mu mujyi wa Kigali rya New Melody, akaba n’umutoza w’indirimbo muri korari Nyota ya Alufajili (Inyenyeri yo mu Ruturuturu) ya ADEPR Gatenga, ku cyicaro cya paruwase y’Akarere ka Kicukiro.
Auphta N akomeza agira ati: “Kandi nabaye umuyobozi w’indirimbo muri korari Inkingi ya CEP RP – Kigali College. Ubu maze gusohora indirimbo eshanu, zirimo n’iyi nshya nise ‘Mbivuge nte’, irimo ubutumwa bwiza ku bemera bose ko Yesu Kristo yabambwe ku bwacu.”
Muri izi ndirimbo ze eshanu, twavuga nka “Ni We Nshuti”, “Upendo”, “Hari Uko Ubigenza”, “Byabaye Bishya” na “Mbivuge Nte?” yashyize ahabona, ikaba ikozwe mu mashusho.
Auphta N aririmba muri New Melody Choir, akaba n’umutoza w’indirimbo muri korari Nyota ya Alufajili
Reba indirimbo “Mbivuge nte?”.