Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jacques Worshipper, yasohoye indirimbo ya mbere mu majwi n’amashusho muri zirindwi ziri kuri EP ye.
Iyi ndirimbo yayise Arise and Shine, akaba ari na yo yitiriye iyi EP (Extended Play: ni indirimbo ziba zirenze imwe ariko zituzuye album) ye y’indirimbo zigera kuri zirindwi. Izindi ndirimbo ziri kuri iyi EP zikozwe mu buryo bw’amajwi gusa.
Uyu musore uteranira mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, aracyakeneye guterwa ingabo mu bitugu, kuko ni bwo akinjira muri uyu murimo wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo. Aracyari mu bazamuka.
Yavukiye mu Rwanda, akura ari umusore ukunda Imana. Yizeye Yesu Kristo Umucunguzi wamutangiye ubuzima, akamena amaraso ye ku bwe, ibyiringiro bye abishingira kuri we. Byatumye afata umwanzuro wo gukorera Imana avuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo zivuga ku butumwa bwiza bw’Imana, kandi zikagera ku isi hose.
Ni yo mpamvu iyi ndirimbo nshyashya yashyize hanze kuri uyu wa 1 Werurwe 2024, iri mu Cyongereza n’ubwo havanzemo n’Ikinyarwanda, ibigaragaza ko no muri iyi EP yise Arise and Shine harimo izindi ndirimbo ziri muri uyu mujyo, kugira ngo abashe kugera ku ntego ye yo kugeza ubutumwa bwiza hose.
Kuri ubu, kuri channel ye ya YouTube Jacques Worshipper afiteho indirimbo eshatu gusa ari zo: ‘Tuzahora Duhimbaza’ imaze umwaka isohotse, ikaba yari ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa; ‘Naramwizeye’ imaze amezi arenga atanu isohotse, na yo yari ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa, ndetse n’iyi nshyashya ibanjirije iziri kuri EP ye ‘Arise and Shine’.
Iyi ndirimbo yayishingiye ku cyanditswe kiboneka muri Matayo 11: 28-29 hagira hati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. 29 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi norohewe mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”
Paradise yifuje kugusobanurira bimwe mu byaririmbwe mu Cyongereza biri muri iyi ndirimbo yitiriwe EP Arise and Shine:
“Haguruka_ urabagirane
Kubera ko Umucunguzi wawe Yesu
ari muzima.
Haguruka, haguruka kandi urabagirane!
Kubera ko Umukiza wawe Yesu
Ari muzima.
Haleluya ni Umwami
Haleluya ni Umukiza
Haleluya, atanga ubuzima bw’iteka.
Haleluya ni Umwami
Haleluya ni Umukiza
Haleluya, atanga ubuzima bw’iteka.
Mwese abarushye kandi baremerewe, nimuze musange uborohereza iyo mitwaro. Akiza ibikomere byose by’imitima. Atanga amahoro menshi adashobora gusobanurwa. Ni nk’isoko y’amazi atigera akama.
Abababaye bose bumvise izina rye ryera, baririra mu mitima yabo, kandi buzuye indirimbo nyinshi zo guhimbaza.”
Izindi ndirimbo esheshatu ziri kuri iyi EP ntiziragera kuri YouTube.
Intego ya Jacques Worshipper ni iyo kugeza ubutuma bwiza ku isi hose binyuze mu ndirimbo
I’m so thankful, and grateful for Paradise.rw ! May God bless you all, Much love.