Apostle Mignonne Kabera wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yatumiye Gentil Misigaro n’abandi mu giterane mpuzamahanga Connect Conference agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera agiye gukora igiterane cy’iminsi 3 kimaze kumenyekana kw’izina rya Connect Conference akorera hirya no hino kw’isi nyuma yicyo aherutse gukorera mu Bwongereza agiye kongera kugikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yagitumiyemo abaramyi bakunzwe nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye hamwe na Prophet Kem Muyaya.
Uyu mushumba aherutse gukora igiterane nk’iki ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ubwongereza aho yari yatumiyemo abaramyi nka Israel Mbonyi na Aimee Uwimana bahembuye bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane bituma Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza Bwana Johnston Busingye ashima cyane uyu mushumba kubwo ibi biterane by’ivugabutumwa akora n’umuhate we mu kubaka umuryango Nyarwanda no komora ibikomere akoresheje ijambo ry’Imana.
Apostle Mignonne Kabera yavuye muri iki giterane i Burayi agaruka mu Rwanda maze nyuma y’iminsi mike atangiza Umugore Mu Ihema, Umugabo mu Marembo 2024 igikorwa kijya gisiga uguhembuka gukomeye ku miryango bitewe n’inyigisho n’ubuhamya bihatangirwa aho agiye gusoza iyi gahunda ahita yerekeza ku mugabane w’Amerika muri iki giterane cya Connect Conference yatumiyemo umuramyi Gentil Misigaro n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.
Iki giterane Apostle Mignonne agiye gukorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kizaba kuva kuwa 1 kugera kuwa 3 Ugushyingo 2024 kikazabera mu mumujyi wa Poltrand Maine ahitwa Holiday INN kikazaririmbamo abaramyi nka Gentil Misigaro na Willy Uwizeye hamwe na Prophet Kem Muyaya.
Kwiyandikisha ku kwitabira iki giterane birakomeje nkuko bigaragara kuri uru rupapuro rwamamaza iki giterane. Menya byinshi kuri iki giterane unamenye uko wakwiyandikisha niba ushaka kuzakitabira gusa kuri wowe utazaba uhari imbonankubone uzagikurikire kuri Youtube Chanel ya Women Foundation Ministries (https://www.youtube.com/@womenfoundationministries2017)
Twibutse ko Iki giterane cyo mu Bwongereza cyabaye kumataliki ya 14 na 15 Nzeri 2024 aho Apostle Mignonne Kabera yabwirije yisunze amagambo asubiza intege mu buzima bwa buri munsi. Yabwiye buri wese wahuye n’ibigeragezo no guca mu buzima bugoye, ko Imana igiye kumusubiza icyubahiro no kongera kurabagirana.
Ati “Hari igihe abantu bakwambika ubusa, ari Satani ubakoresheje. Hari igihe ibihe bikwambika ubusa, umuntu utaragutinyukaga akagusuzugura […] Hari abantu bakubiswe na Cyamunara, Yesu ashimwe, hari abakubiswe n’indwara;
Hari abakubiswe n’ubukene, hari abakubiswe n’imbeho y’uburayi, imbeho ya hano, aho umuntu aza ari umurokore [Ageze i Burayi] agahita abwira Byeri (manyinya) ati ndakunywa ndamaze…Hari abantu bakubiswe n’ingo (urugo) mbi.”
Yavuze ko n’ubwo umuntu yakwigisha amajyambere cyane, ariko iyo ahuye n’urugo rubi arakubitika cyane, ku buryo binagaragarira ku maso ya benshi. Apotre Mignone yabwirije, hari uwamufashaga gushyira mu Cyongereza ibyo yavugaga mu Kinyarwanda, ndetse n’ibyo yavugaga mu Kinyarwanda akabishyira mu Cyongereza.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yisunze amagambo aboneka mu Zaburi 133: 1 hagira hati “Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje.” Ati “Ngaho aho turi, turi hamwe mu buryo bwiza cyane.”
Yavuze ko ubwo yakiraga ubutumwa bwa ‘Email’ bumutumira kwitabira ibi biterane, yabonye ko ku mazina ya Apotre Mignone hiyongereho izina rya ‘Umunezero’. Ati “Nabonye ko yitwa Apotre Mignone Alice Kabera Umunezero, bisa n’aho umubyeyi we yarimwise ari ubuhanuzi, ni gute yamenye ko bazagira umukobwa wishimye gutya? Nabibonye ubwo nari nicaye, ni ukuri umunezero waragukurikiranye.”
Apotre Mignonne ukomeje gukoreshwa n’Imana umurimo ukomeye ni muntu ki?
Paradise.rw yifuje gusangiza abasomyi bacu ndetse n’abakristo bose muri rusange basengera mu yandi madini n’amatorero ishusho ya bimwe muri bike bigaragaza ishusho nyayo ya Apostle Mignonne Alice Kabera.
1. Ni Umuyobozi mwiza (A great Leader)
Apostle Mignonne Alice Kabera afasha buri wese mu bo ayoboye kwiremamo ubushobozi no kwibonamo umuntu udasanzwe (She make people feel special).
Ni umwe mu bayobozi ushishikazwa no kugira ngo impano yawe ayigire umwihariko ndetse itumbagire ikugirire umumaro ndetse n’itorero muri rusange. Akunda gufata umwanya wihariye akaganira n’abo ayobora bakamenyana neza.
Afata umwanya wihariye wo kwitegereza ibyo abo ayobora bakora ndetse akabagenera umwanya wo kubashimira no kubereka ko anejejwe nabo akabakosora mu rukundo no kubatera imbaraga.
Yakira buri wese akamutega amatwi
Iki ni ikimenyetso cy’urukundo uyu mubyeyi yereka abantu be. Atega ugutwi umuntu wamumenekeye, agafata umwanya wo kwishyira ku mwanya we kugira ngo baze kurebera ibintu mu cyerekezo kimwe kugira ngo ikibazo kibone igisubizo kirambye.
Akunda ikirere gituje ndetse abamukije abatoza gukora ibintu binyarutse kandi bisukutse (byiza). Ni umuntu wumvikana, ukwereka ubushake ndetse akareka buri wese ubushake mu mikoranire.. kumva no gufasha abandi.
Umuyobozi mwiza ari wa wundi uyoboza abantu umutima w’urukundo ndetse akagira uruhare mu mpinduka akazibonesha amaso ye ku mibereho yabo. Ibyo uzabisanga kuri Apostle Mignonne. Nimuhurira aho azakubera umuyobozi, uzumva uhiriwe cyane.
2. Ni Umurwanashyaka (Patriotic) akunda igihugu n’abaturage b’u Rwanda
Umuturage mwiza ukunda u Rwanda ndetse wubaha inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta (A Good Citizen) witanga mu bikorwa by’Igihugu ndetse unasobanura amateka neza y’Igihugu, akanagikundisha abanyamahanga, akora ibikorwa byunganira ibya Leta birimo ku kwita ku batishoboye kuberaka urukundo (charity).
Yubaha amategeko y’igihugu agatoza n’abo ayobora kuyakurikiza. Uwo ni we Apostle Mignonne. Ntiyabura ikirango cy’u Rwanda aho agiye (hanze). Mu ngendo ze hanze y’u Rwanda avuga neza igihugu ndetse akabwira abantu amahirwe n’umugisha u Rwanda rufite
3.Umubyeyi w’imico iboneye (myiza) n’umutima uboneye (A women with Noble characters and Noble Heart)
Imigani 31: Imig 31: [10] Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro. [20] Aramburira abakene ibiganza, Kandi indushyi akazitiza amaboko. Umugore w’imico myiza (Iboneye) n’umunyembaraga mu maso y’abamwitegereza kuko ari inyangamugayo, umunyakuri, umunyamurava
4. Agira umutima wo gufasha wo ku rwego rwo hejuru (Philanthropist)
Ubundi mu buzima busanzwe, gufasha abatishoboye ni indagaciro ikomeye buri wese yakabaye agira. Ndetse hari aho Bibiliya itegeka ko nunagera mu gihe cyo gufasha ukuboko kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kw’iburyo kwatanze.
Mu ndangaciro ze, Apostle Mignonne Alice Kabera iyi ngingo ni imwe mu nkingi zimugize (Philanthropist). Ni umuntu wanakwiyibagirwa akibuka abandi agatanga umwanya we (Time), Ubutunzi bwe (Money), Ubunararibonye (Experiences), Ubwenge bwe (Skills) cyangwa Impano (Talent) kugira ngo areme ubushobozi mu bandi, afashe abababaye, abone isi n’abamukikije bameze neza. Akunda kubwira abantu ko na buri we yabasha kwita ku wundi.
Akunze gushishikariza abantu gushima Imana mu bikorwa, "apana mu magambo gusa". Women Foundation Minstries abereye Umuyobozi Mukuru yamaze kwimakaza iyi ndangagaciro nziza ho buri mwaka bakora igikorwa cy’urukundo cyitwa "Thanksgiving in action" [Gushima mu bikorwa], bakifatanya n’abatishoboye, ibi akaba yaranabiherewe igihembo cya Sifa Reward na Isange Corporation mu mwaka wa 2017.
5. Simati (smart) hose, akaba akunda gukora ibintu bisukutse byiza mbese ku rugero rwiza rwo hejuru (Perfection and excellence)
Umubonye ahagaze, ishusho ye iraguha, abamuzi bavuga ko ubwiza bwe inyuma butanga indi shusho y’uburyo buri kintu cyose yiyemeje gukora aba ashaka kubona yagikoze neza ku kigero cyiza. Yambara neza cyane nk’umukozi w’Imana kandi kandi akagira amagambo y’ubwenge ahembura akanafasha benshi gutera imbere no kwigirira icyizere mu buzima.
6. Afite umutima wagukiye gukomeza abacitse intege ndetse n’abari mu bihe bigoye
Aha twavuga nk’abantu babarizwa muri zone abarizwamo nk’ababyeyi, abashumba bagenzi be, abo bakoranye, abo babanye sosiyete zitandukanye ndetse n’inshuti z’umuryango. Mbese amagambo nka komera, bizagenda neza, reka tubisengere tugire icyo tubikoraho, ntiwayamuburana igihe cyose ubarizwa muri ako kazitiro k’ibihe.
Hari abamwita undi Debora Imana yahagurikije mu gihe nk’iki kugira ngo Itorero rikomeze ryubakire ku rufatiro rw’ibyiza tubonera muri Yesu Kristo ndetse Izina ry’Imana rikomeze kujya hejuru.
7. Ni umuhanuzikazi w’Imana
Abantu bagiriwe amahirwe yo kuba mu ntama zishumbwe nawe, bavuga ko hari ibintu byinshi Imana yabavuzeho muri Noble Family Church binyuze mu kanwa ka Apostle Migonne Alice byasohoye kandi akaba ari igihamya k’umubuhanuzi nyakuri.
Umwe mu bakuriye ku birenge bya Apostle Mignone utuye mu Bubiligi (Belgium), igihe twandikaga iyi nkuru yaduhamirije ko hari ibintu yasengeye kenshi Imana ibihamiriza Apostle Mignonne Alice ubu byarasohoye ameze neza kandi ubuzima bwe buratuje buguwe neza.
Guhanura no gusenga birajyana. Apostle Mignonne ni umunyamasengesho ukomeye kandi ukunda cyane akarago nk’uko akunze kubyivugira. Akunda kwibera mu busabane n’Imana, ibintu bimugira uwo ari we uyu munsi. Ni umu ADEPR udefirije, mu yandi magambo ni umunyamwuka pe!.
Indi ngangagaciro ye ni uko atari umunyedini, uzasanga ari inshuti n’abapasiteri benshi bo mu matorero atandukanye ndetse akunze no kubatumira mu biterane ategura. Muri we harimo gushyigikira cyane ubumwe bw’amatorero ya Gikristo kuko bose bakorera Imana imwe.
Apotre Mignonne agiye gukorera ivugabutumwa rikomeye muri Amerika
Apotre Mignonne yatumiye abakozi b’Imana bazizwe amavuta y’Imana mu giterane agiye gukorera muri USA