× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kamuhoza: Hatangijwe igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana cyaranzwe n’imvura y’umugisha

Category: Ministry  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kamuhoza: Hatangijwe igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana cyaranzwe n'imvura y'umugisha

Mu itorero rya ADEPR Kamuhoza ribarizwa muri Paroisse ya Runda, habereye igiterane cyo gushima Imana.

Ni igiterane cyari cyatumiwemo abantu batandukanye babyarijwe ubutumwa bwiza ku itorero rya ADEPR Kamuhoza, kuri ubu bakaba batagikunze kuhateranira bitewe n’amasomo, akazi ndetse no kwimuka.

Igiterane cyabanjirijwe n’iteraniro ryaranzwe n’ibyishimo byagaragariraga buri wese, Korali zose zari zabukereye mu myambaro myiza cyane.

Umushumba w’itorero rya Kamuhoza Pastor Mwungeri Marcel wanigishije ijambo ry’Imana yabwiye abakristo ko uwo munsi ari uw’Ibyishimo bitewe n’Imirimo ikomeye Imana yakoreye buri wese, ndetse n’Itorero muri rusange.

Yavuze ko kuri ubu bari mu mushinga wo kubaka urusengero rujyanye n’icyerecyezo ndetse rujyamo abantu benshi. Urwo rusengero rusaba imbaraga nyinshi bitewe n’ingano yarwo, ndetse n’ubwiza ruzaba rufite.

Nyuma y’amateraniro hakurikiyeho umusangiro wahuje ubuyobozi bw’itorero ndetse n’abashyitsi bari baturutse hirya no hino mu gihugu, aho umushumba mukuru yabashimiye ku ruhare rwabo mu iterambere rya ADEPR Kamuhoza. Banagaragarijwe imishinga y’itorero by’umwihariko imyubakire y’urusengero

Abitabiriye umusangiro bose bashimiye ubuyobozi bw’Itorero ku bwo guhamagara abahakomoka bose, n’ubwo hari abatabonetse. Hemejweko uwo musangiro uba ngarukamwaka. Nyuma yo kubona ishyaka n’umuhate wakoreshejwe, benshi bakozwe ku mutima n’ibikorwa, bitanga amafaranga yo gukomeza kubaka urusengero.

Igiterane kigitangira, haguye imvura nyinshi benshi bise iy’umugisha, bituma igiterane cyimurirwa mu rusengero babanje gusengeramo rurakubita ruruzura.

Iki giterane cyanejeje bikomeye abakitabiriye aho banejejwe n’imiririmbire y’amakorali ari yo Jehovah Jireh ,Yakini, The Voice of Angel mu myambaro myiza cyane. Igiterane cyaranzwe no kwirekura cyane n’imibyinire y’imbaraga.

Umuramyi Obededomu Frodouard uvuka ku Kamuhoza yanejeje abitabiriye igiterane mu ndirimbo ze zitandukanye n’imibyinire ye yanyuze abitabiriye igiterane, aho yaririmbye indirimbo eshanu: Ubuhamya, Umurage, Urwandiko rurerure yaririmbanye na Mutuyimana Leonille uzwi mu ndirimbo Ibise, Indunduro y’Ijambo ndetse na Wihogora. Abari aho wabonaga indirimbo ze bazizi bahagurukaga bakamufasha kubyina no kuririmba.

Umwanya wo Gushima Imana wabaye mutoya bitewe n’umubare munini w’abifuzaga gutambutsa amashimwe aremereye, waranzwe no kuvuga ibyo Imana yakoze yaba mu makorali ndetse n’imiryango itandukanye aho benshi bari baje bitwaje ituro ryo gushyigikira umurimo w’Imana binyuze mu nyubako.

Korali The Voice of Angel ni imwe mu makorali yanejeje abitabiriye igiterane cyarangiye abantu batabishaka. Amajwi y’aba basore biganjemo abanyeshuri bo muri kaminuza, yatumye benshi bayikomera amashyi. Abitabiriye igiterane bakomeje gusaba ubuyobozi kubategurira ikindi giterane.

Korali The Voice of Angel yanejeje abitabereye igiterane cyatangiriye mu rusengero ruri kubakwa

Korali Jehovah Jireh, Korali nkuru yo ku itorero rya ADEPR Kamuhoza

Pastor Mwungeri Marcel Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR Kamuhoza

Bamwe mu bitabiriye umusangiro

Nyuma y’igiterane umuramyi Obededomu yishimanye n’abagize umuryango we bataherukanaga

UKO THE VOICE OF ANGEL YACANYE UMUCYO MURI IKI GITERANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.