× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Benshi bahamije ko imperuka yegereje nyuma y’uko abatinganyi bemerewe gusezerana muri Kiliziya Gatolika

Category: Ministry  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Benshi bahamije ko imperuka yegereje nyuma y'uko abatinganyi bemerewe gusezerana muri Kiliziya Gatolika

Umuryango wa Kiriziya Gatorika ku isi uhagarariwe na Papa Francis, wasabye abasenyeri Gatorika kwakira abaryamana bahuje ibitsina ndetse abashaka kubana nk’abashakanye bagaheshwa umugisha ariko ntibyitiranwe n’isakaramentu ryo gushyingirwa.

Inkuru yacicikanye kuri uyu 02 Ukwakira 2023 mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo The Guardians bivuga ko bikubiye mu ibaruwa uyu mushumba yanditse kuwa 11 Nyakanga 2023, ageneye abasenyeri badashyigikiye ibitekerezo bye ku baryamana bahuje ibitsina.

Umuryango wa New Ways Ministry ukorera ubuvugizi abo mu muryango wa LGBTQ+ ni muri Kiriziya Gatorika wasamiye hejuru ayo makuru, wemeza ko iyi ari indi ntambwe itewe mu kuba abawubarizwamo bahagararirwa ndetse bakakirwa muri Kiliziya badahawe akato.

Vatican iracyemera umubano wabagiye kurushinga nk’ umugore n’umugabo gusa mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye agaragaza ko abo mu muryango wa LGBTQ+ nabo badakwiye guhezwa muri Kiliziya ndetse ko n’umubano wabo ukwiye gushyigikira.

No muri 2013 ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo muri Bresil ku bivugwa muri Kiliziya Gatorika ko bamwe mu ba padiri baba baryamana bahuje ibitsina, yatangaje ko ibyo ntacyo byaba bitwaye mu gihe baba baryamana ntibareke gukorera lmana.

Amakuru y’uko abatinganyi bagiye kujya bahabwa umugisha mri Kiliziya Gatolika bakemererwa kubana, byatumye abatari bacye bavuga ko imperuka y’isi ishobora kuba iri hafi kuko ikizira kinjiye ahera. Kiliziya Gatolika ikomoreye abatinganyi nyuma ya Angilikani yo mu Bwongereza iherutse nayo kwemeza kujya ibaha umugisha.

Source: Edia.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.