Mu 2018, Apotre Dr. Paul Gitwaza, yavuze ko nta muhanuzi umuruta muri Afrika. Uyu muvugabutumwa ni muntu ki? Ni ibiki bitangaje wamenya kuri Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero yashinze rya Zion Temple cyangwa urusengero rw’i Siyoni, ahantu hatagatifu havugwa kenshi muri Bibiliya?
Mu kibwiriza yatanze mu wa 2018, yavuze amagambo yamenyekanye kumurusha, abenshi bifuza kumenya uwo ari we babanje kumva ibyo yavuze. Yagize ati: “Sinzi ko muri iki Gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi nka njye. Birashoboka ko azaza, ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona.” Abenshi babifashe nko kwiyamamaza ngo akunde avugwe, amenyekane.
Nyuma yo kubona abantu basajijwe no kumva amagambo ye benshi batizeraga ko amatwi yabo ari yo yayumvise, Apotre Gitwaza yabasubije aseka ati: “Icyantangaje ni uko ababihagurukije, si n’abahanuzi, si n’abapasiteri, ariko ugasanga bataye umutwe, nyoberwa icyabatesheje umutwe.” Nyuma y’aho mu kindi kibwiriza yagize ati: “Kandi Imana ibimbabarire niba naragize akantu ko kwiyemera.”
Uyu mugabo yatangije Itorero rya Zion Temple Celebration Center nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umugabo uvugwaho kuba umukire mu bandi bavugabutumwa, abahanuzi n’abapasiteri bo mu Rwanda, kuko nyuma yo gushinga iri Torero ahagarariye ku rwego rw’isi, yashinze Radiyo na Televiziyo, amatorero menshi hirya no hino ku isi.
Yashinze kandi ibigo bifasha abatishoboye birimo nk’Ikigo Nderabuzima cya Bethsaida mu Karere ka Kicukro, ibigo by’amashuri y’inshuke n’abanza bizwi nka Authentic Academy, na Kaminuza y’Iyobokamana, Authentic University.
Ni muntu ki? Yisobanura mu buryo buzimije kandi busekeje, dore ko ahora yisekera agira ati: “Gitwaza ameze nk’ikibuye, ikibuye ukubita ku mazi agashibuka.” Ni iki wamumenyaho? Paradise.rw yakusanyije iby’ibanze wamumenyaho.
Amazina ye ni Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku Kigo Nderabuzima cya Kavimvira, hafi y’umupaka w’u Burundi, ku wa 15 Kanama 1971. Se yitwa Kajabika Andre, nyina yitwa Leah Nyirabasabaga.
Nyuma y’umwaka umwe avutse, umuryango we wimukiye mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo, ahitwa Bijombo, mu Burasirazuba bwa Kongo, avuka ari umwana wa nyuma mu bana barindwi, abahungu bane n’abakobwa batatu.
Yavukiye mu muryango w’Abakristo, kuko se yari Reverend Pasiteri Kajabika Andre, akaba yarigishijwe n’abamisiyoneri ba mbere bageze muri Kongo, mu itorero rya Pantekote. Yubatse amashuri n’ibitaro, mu rwego rwo gukomeza kwagura ivugabutumwa. Apotre Gitwaza yaramukurikije. Ubu, Itorero rye ku rwego rw’isi ribarirwamo Abakristo barenga ibihumbi 100.
Ku myaka 12 gusa, Gitwaza yari afite ishyaka ryo kwigana se, aho yatangiye kugirirwa icyizere cyo kuyobora na korari. Yakundaga kuririmba, kandi nk’uko bivugwa n’abo bavukana, se yamubwiraga ko azaba nka Eliya wo muri Bibiliya. Byatumye anamushakira umwigisha.
Pasiteri Mutagiri Mutabazi Noah wimitse Apotre Gitwaza yagize ati: “Yasenganye n’abo bagabo bakuru basengaga, kandi ni twe twari tuyoboye, ari we mwana uturimo mu wa 1983, tugera ubwo tumwita intama ntoya. Twabonaga arimo umuhamagaro w’Imana nubwo tutabimubwiraga.”
Nubwo se yifuzaga ko yiga Iyobokamana (Theology), we yikundiraga iby’Ubuhinzi (Agronomy), aza no kubikomeza mu mashuri ya nyuma ya Kaminuza, gusa umwaka ubanza yawizemo Imitekerereze ya muntu (Psychology).
Yahuriye na Nyinawingeri Angelique muri Kaminuza, nyuma aza kumubera umugore. Yageze mu Rwanda mu wa 1995, atangira asengera mu itorero Assamble de Dieu, no mu ry’Inkuru Nziza, aho yabwirizaga, umugore we akamufasha. Icyo gihe ntiyari yakamubereye umugore, uko kumufasha ni byo byabyaye urukundo.
Mu 1996 yatangije minisiteri (umurimo) y’Ijambo ry’Ukuri, Authentic Word Ministries, yari irimo igice cy’ivugabutumwa n’icy’iterambere. Igice kijyanye n’ivugabutumwa cyangwa Umwuka, ni cyo cyahindutse Zion Temple Celebration Center, biturutse ku iyerekwa yagize ry’uko u Rwanda rugiye kuba umusozi w’Imana, nk’uko Imana yatoranyije umusozi wa Siyoni, ngo ube ubuturo bwayo.
Mu mwaka wa 1997 afite imyaka 26, Gitwaza yahindutse umuvugabutumwa wemewe, nyuma yo gusigwa amavuta, atangira kujya akora ibiterane bitandukanye, ari na bwo yatangije icyitwa Afurika Haguruka kiba buri mwaka. Yatangiranye Abakristo 120, ariko mu mwaka wa 2021 bari bamaze kurenga mu bihumbi ijana ku isi.
Nyuma yo gufata igice kimwe akagihindura itorero, ikindi yagihinduye icy’ibikorwa by’iterambere, aho amaze gushinga amashuri atanu amaze kunyuramo abanyeshuri barenga 5,000, akaba yaranashinze Ikigo Nderabuzima cya Bethsaida, gifasha abarenga ibihumbi 21. Iki gice cyavuyemo na Radiyo na Televiziyo ya Authentic. Se na nyina barapfuye. Se yapfuye 2012, nyina apfa 2021.
Umufasha we bamenyanye bari muri Kaminuza. Agira ati: “Umufasha wanjye twamenyanye turi Abanyeshuri muri Kongo, ariko we ni Umunyarwanda w’aha ngaha.” Gitwaza we ni Umunyamulenge wo muri Kongo. Bashyingiranywe ku wa 30 Kanama 1997, nyuma y’imyaka irenga 5 bahuye.
Arusha umugore we amezi atanu y’amavuko kuko umugore we yavutse ku wa 18 Werurwe 1971, mu gihe Gitwaza we yavutse muri Kanama 1971. Babyaranye abana batatu b’abahungu.
Benshi bemeza ko ubuhanuzi bwe ari ubw’ukuri. Ni byinshi wamuvugaho, ariko ibi ni byo Paradise yifuje kugusangiza, tukwibutsa ko afite igiterane vuba aha cyitwa Africa Haguruka kizaba kibaye ku nshuro ya 25.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Apotre Gitwaza, igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira tariki 4 gisozwe tariki 11 Kanama, aho bazaba basengera Afurika by’umwihariko ibibazo biyugarije.
Yabitangaje agira ati: “Kuva ku ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama, uzifatanye natwe mu Cyumweru kidasanzwe cy’ukwizera, gukura mu buryo bw’umwuka no guhindurirwa mushya, mu giterane Afurika Haguruka 2024!”
Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo umugabane w’Afurika n’abawutuye basengere impinduka zo mu buryo bwinshi, bayishakira ejo hazaza heza, mu magambo ye agira ati: “Ni igihe cyo kugaragaza imbogamizi tugakuraho inzitizi, tukubaka ejo hazaza heza dufatanyije.”
Igiterane Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25, gisanzwe kiberamo ibindi bikorwa birimo amahugurwa mu byiciro birindwi ari byo Umurimo w’Ivugabutumwa, Ubuyobozi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro. Aya mahugurwa atangwa n’abakozi b’Imana batandukanye basanzwe babifite ubumenyi muri izo ngeri.
Ayo mahugurwa aba mbere ya saa sita ndetse akabera mu Itorero Zion Temple Celebration Center Ngoma mu Gatenga, nyuma ya saa Sita hakaba ibiterane by’ububyutse, ku musozi wa Giheka wahawe izina ‘Hermon’ n’Intumwa Dr Gitwaza.
Kuva igiterane Afrika Haguruka cyatangira mu mwaka wa 2000, Itorero Zion Temple rivuga ko abantu benshi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza biyongereye, bityo ko bizafasha umugabane w’Afurika kuzamuka mu myumvire no mu buryo bwo mu mwuka, bityo bikazahindura umugabane batuyeho.
Apotre Dr. Paul Gitwaza yasoje atanga ubutumire kuri buri wese anamushishikariza kutazabura muri iki giterane agira ati: “Ntuzabure kuri iyi nshuro, mu ngoma y’Imana yo kubaka Ubwami bwayo ku Isi.
Apotre Gtwaza na Angelique basezeranye mu mwaka wa 1997
Bamaranye imyaka igera mur 27 babana