Umushumba MUkuru w’Itorero yashinze rya Zion Temple Celebration, Apostel Dr. Paul Gitwaza n’umugore we Angelique Gitwaza, batangaje amagambo akomeye yo kwifuriza abantu Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha zirimo Instagram, Gitwaza n’Umugore we Angelique, buri wese yafashe umwanya yifuriza Abakristo Noheri Nziza, by’umwihariko abo mu Itorero rya Zion, aboneraho no kwifuriza buri wese Umwaka Mushya Muhire wa 2025.
Angelique Gitwaza yagize ati: “Umuryango mugari wa Zion Temple Celebration Church, imiryango yacu tuvukamo, tubifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire mu miryango yanyu. Tubifurije gusoza neza umwaka wa 2024, no kuzatangira uwa 2025 neza. Tubasabiye amahoro, ibyishimo n’umunezero, Imana ibagirire neza.”
Apostle Dr. Paul Gitwaza na we yagize ati: “Ndabifuriza Noheri nziza n’umwaka mwiza wa 2025. Noheri y’uyu munsi iratwibutsa ko Yesu yaje kubana n’abantu. Imana yavuye mu ijuru iza kubana n’abantu. Ndagira ngo Yesu amanuke abe mu nzu yawe, mu kazi kawe, mu gihugu cyawe no ku mugabane wawe.
Aho muri hose mwese abakunzi bacu, cyane cyane umuryango wacu wa Zion Temple, ndagira ngo mbifurize umunsi mwiza mwese aho muri mu Buraya, Afurika, Amerika na Oseyaniya. Umwaka wa 2025 uzababere uw’umugisha, uwo kurenga imbibi, ibyari byaranze bizakunde, ibyari byarabananiye muzabitsinde mu izina rya Yesu.”
Ni ibisanzwe ko amadini ya gikristo amwe n’amwe yizihiza Umunsi Mukuru wa Noheri buri mwaka, ku wa 25 Ukuboza. Ni umunsi wagenewe kwizihizwaho Isabukuru y’Amavuko y’umwami Yesu.
Nubwo bamwe bahamya ko Yesu atavutse kuri iyo tariki, babona ko ari iby’ingenzi kwibuka Umukiza wabavukiye, kandi mu gihe muri Bibiliya hatagaragaramo itariki, ntibikuraho ko kuvuka kwe kwabereye umugisha abatuye ku isi.
Paradise ikwifurije Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2025.