× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Antoinette Rehema yateguye Challenge "Ibinezaneza" irimo n’ibihembo ku bazahiga abandi

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Antoinette Rehema yateguye Challenge "Ibinezaneza" irimo n'ibihembo ku bazahiga abandi

Umuramyi Antoinette Rehema yateguye "Ibinezaneza challenge" izatangwamo n’ibihembo ku bantu bazabasha gusubiramo neza indirimbo ye yitwa Ibinezaneza.

Ibi abikoze nyuma y’iminsi mike indirimbo ye nshya Ibinezaneza isubiye kuri shene ye ya YouTube dore ko nyuma yo gusohoka igakundwa yabanje gushyirwa mu bwihisho bitewe nk’ibyo yagombaga kubanza kubahiriza nk’uko aherutse gutangariza Paradise.rw

Nyuma yo guteguza Ibinezaneza Challenge, Rehema yatangarije Paradise.rw ko ibi bikozwe hagamijwe kugumana n’abakunzi be mu mwuka w’ibinezaneza anabifuriza kuzagira umwaka wa 2024 wuje amahoro n’ibyishimo.

Ariko yanabibukije ko ibinezaneza ntabyo nta handi wabikura uretse gutumbira ku musaraba wa Yesu Kristo wemeye kuba inshungu y’ibyaha by’abari mu isi.

Ibinezaneza Challenge ni umwitangirizwa wahawe abakunzi ba Gospel aho abashaka kuyitabira basabwa kumva ibinezaneza. Nyuma yo kuyumva, buri wese akaba asabwa kuririmba agace gato ka Video kamufashemo ariko akitsa ku "Ibinezaneza".

Ako ka Video k’umunota 1 kazajya koherezwa kuri WahtsApp number ariyo 0785307752. Iyo video izajya ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga zose uyu muramyi akoresha.

Buri muntu wese witabiriye iri rushanwa azajya ahabwa link ari kuririmba ayisangize inshuti ze, gusa n’abateguye challenge bazajya bakora ibisa gutya.

Mu gutoranya umunyamahirwe hazagenderwa ku miririmbire, amarangamutima yagaragaje mu kuririmba, umubare w’abagaragaje ko bakunze iyo video ndetse n’umubare w’ibitekerezo byatanzwe kuri yo.

Umunyamahirwe wahize abandi azahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Frw) n’abateguye iri rushanwa mu gihe na babiri bazamukurikira bazagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 Frw) kuri buri umwe.

Kwiyandikisha bikaba bitangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02 bikazarangira tariki 15/02/2024 mu gihe buri munyamahirwe wahize abandi azagenerwa ishimwe lkuwa 17/02/2024.

Antoinette Rehema yashyizeho irushanwa "Ibinezaneza challenge"

Uwa mbere azahembwa 60,000 Frw, uwa kabiri n’uwa gatatu buri umwe ahabwe 25,000 Frw

REBA INDIRIMBO "IBINEZANEZA" UBASHE KWINJIRA MURI "IBINEZANEZA CHALLENGE WEGUKANE AKAYABO"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.