× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Anitha Pendo yahawe kuyobora igikorwa cya Précieux Christmas Kids Party

Category: Entertainment  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Anitha Pendo yahawe kuyobora igikorwa cya Précieux Christmas Kids Party

Anitha Pendo yahawe kuyobora igikorwa cyiswe Précieux Christmas Kids Party kigamije gufasha abana n’ababyeyi babo kwinjira mu munsi mukuru wa Noheri uzaba kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023.

Kuva ku saa saba z’amanywa kuzamura, ku itariki 24 Ukuboza 2023, i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ahitwa i Sanitas Leisure Park, biteganyijwe ko Anitha Pendo azaba ari kumwe n’aba bana bazaba baherekejwe n’ababyeyi babo mu gutangira iki gikorwa cyo kubinjiza muri Noheri.

Uyu mubyeyi Anitha Pendo ni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, akaba ari we watoranyijwe kugira ngo azabafashe cyane ko abishoboye.

Harabura iminsi ibiri gusa uyu munsi wa Noheri ukaba, kuri uyu wa Mbere w’icyumweru gitaha. Ni umunsi wahariwe igikorwa cyo kwizihiza Isabukuru y’amavuko ya Yesu Kristo nk’uko amadini n’amatorero awizihiza abisobanura.

Abantu bo mu ngeri zose, abana, ababyeyi n’abageze mu za bukuru bose baba bishimye kuri uyu munsi, cyane ko baba barawiteguye kuva kera, bagateganya amafaranga bazakoresha bagura ibyo kurya byiza;

Imyambaro myiza (abenshi bayambara ku nshuro ya mbere kuri Noheri), kunywa bitewe n’ibyo umuntu akunda, gutembera, gusura inshuti n’abavandimwe n’ibindi bikorwa bihurirwaho na bose mu Bakristo bo mu madini n’amatorero yizihiza Noheri.

Noheri ni umunsi mukuru Abakristo bo mu madini n’amatorero amwe namwe baba bari mu bikorwa by’amasengesho n’inyigisho zigaruka kuri Yesu Kristo. Gusa hari andi atayizihiza menshi atayizihiza.

Kubera ko ababa mu madini n’amatorero yizihiza Noheri batuye hafi ku Isi hose, iki gikorwa cyo kuyizihiza kiri mu bikorwa na benshi, bigatuma n’abandi baba mu madini atemera Yesu Kristo cyangwa atizihiza Noheri bashiduka bawizihije mu buryo batazi binyuze mu gusangira n’inshuti zabo.

Bijyanye n’ubunararibonye bwe mu gushimisha abana, ni iby’agaciro kuba Anitha Pendo yarahawe iyi nshingano kandi ni iby’agaciro kuri aba bana bazasohokana n’ababyeyi babo kuri uyu munsi wo kwizihiza ivuka rya Yesu/Yezu Kristo.

Anitha Pendo azayobora igikorwa cya Précieux Christmas Kids Party

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.