× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yemi Alade yinjije abantu mu munezero wa Noheli mu ndirimbo “Merry Christmas O!”

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Yemi Alade yinjije abantu mu munezero wa Noheli mu ndirimbo “Merry Christmas O!”

Umuhanzikazi ukomeye, Yemi Alade ukomoka muri Nijeriya, yashyize ahagaragara indirimbo nshya y’ibihe bya Noheli yise Merry Christmas O! kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024, ikaba yarakozwe na Effyzzie Music Group.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa n’imicurangire y’ibi bihe by’umunezero bya Noheri, yibanda ku rukundo, no gusangira mu muryango mugari.

Mu ndirimbo Merry Christmas O!, Yemi Alade agaragaza umwuka w’ibihe bya Noheli akoresheje injyana ye yihariye ya Afropop ivanze na highlife. Amagambo y’iyi ndirimbo arimo Icyongereza n’Ikiyoruba, yibanda ku gusangira (ubusabane), kugira ubuntu, no kwishimira ubuzima hamwe n’umuryango n’inshuti.

Indirimbo itangira itumirira abantu mu byishimo bya Noheli, aho Yemi aririmba ati:
“Narabatumiye bose / Twese twicaye ku meza / (buri wese n’icyo akunda)
Inyikirizo yayo iravuga ngo:

“Merry Christmas o, Happy New Year”(Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire)
itanga ubutumwa bw’umunezero ku isi yose, na ho amagambo nka Keresimesi odun ile (Noheli irageze) agaragaza ko kwizihiza Noheri ari umuco wabaye uw’isi yose.

Yemi kandi yibukije abantu kwigira muri ibi bihe kugira umutima wo gutanga agira ati:
“Niwitangira musaza wawe / Musaza na we azitangira mushiki we / Ibi ni ibihe byo gutanga / By’umwihariko byiza cyane / Imana, ni yo mpamvu y’ibi bihe.”

Indirimbo ijyanirana n’amashusho arimo ibishushanyo bivanze n’imitako y’ibirori bya Noheli, byerekana umunezero w’ibi bihe. Iyi video y’amashusho iha abakunzi b’indirimbo isura nyayo y’ibyishimo bya Noheli.

Mu gihe Noheli yegereje, Merry Christmas O! igiye kutwibutsa agaciro k’ibi bihe byo gusabana no kubabarirana. Ifite injyana yishimirwa na benshi kandi amagambo yayo yongera gushimangira ko ibyishimo nyabyo biva mu gusangira no kugaragarizanya urukundo.

Noheri yizihizwa ku wa 25 Ukuboza buri mwaka. Bamwe mu Bakristo bayizihiza, mu gitekerezo nyamukuru cy’uko ari bwo Yesu yavutse (itariki yashyizweho), mu gihe abandi bo bagendera mu kigare, bakishimana n’abandi nta cyo bitayeho.

Bose bahuriza ku kuba Noheri iba mu gihe cyiza, gituma umwuka w’urukundo urushaho kwiyongera, ndetse bagatekereza no ku izina Yesu, baba baryemera cyangwa bataryemera.
Paradise ikwifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.