× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akirwa Subizwa Agaciro (ASA) yasangiye Noheli n’abana bo ku muhanda yabereye umusamariya mwiza

Category: Ministry  »  1 hour ago »  Sarah Umutoni

Akirwa Subizwa Agaciro (ASA) yasangiye Noheli n'abana bo ku muhanda yabereye umusamariya mwiza

Umuryango Akirwa Subizwa Agaciro [ASA] watangijwe na Umulisa Adventine ufasha abana bo ku muhanda ukabahuza n’ababyeyi babo, wakoze igikorwa cy’urukundo usangira Noheli n’aba bana unaboneraho kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire wa 2025.

Umulisa Adventine akorera umurimo w’Imana muri Zion Temple mu Gatenga, aho akora umurimo w’Imana nk’umunyamasengesho/umwinginzi (Intercessor). Ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Akirwa Subizwa Agaciro [ASA] ufasha abana bo ku muhanda. Kuri ubu arashima Imana ko mu bana afasha harimo abamaze kugera muri Kaminuza.

Kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize, Akirwa Subizwa Agaciro (ASA) yongeye gushimisha abana ifasha, ibagenera ifunguro ryiza hamwe n’impano zitandukanye mu rwego rwo kwishimira Noheli no gusoza umwaka wa 2024 no kubategura gutangira umwaka mushya wa 2025.

Uyu muryango wiyemeje gufasha aba bana hamwe n’ababyeyi babo kugera ku cyerekezo cy’ubuzima bwiza. Ubusanzwe, ASA ifasha abana bataye ababyeyi babo gusubirana no kubasubiza mu mashuri ukanabatangira ubwishingizi bwa mituweli buri mwaka.

Kuri ubu ASA irishimira ko intego yayo yatangiye kugerwaho bitewe n’uko "hari abageze muri Kaminuza babikesha ASA (Akirwa Subizwa Agaciro)" nk’uko inyaRwanda yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa ASA ari nawe wayitangije, Ev. Mulisa Adventine.

Buri mwaka, ASA isangira Iminsi mikuru n’abana ifasha. Ni igikorwa gishimisha aba bana na cyan ko nta handi baba bafite ho kurira Noheli na Bonane. Si ibyo gus ahubwo ibaha ubufasha burimo; ibyo kurya, kubogosha, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Banaganira na bo bakamenya neza icyatumye batandukana n’imiryango yabo, bakabafasha gusubirana. Mulisa ati: “Abana bogoshwa kabiri cyangwa rimwe mu kwezi, tubaha amasabune, tukabegera tubaganiriza kugira ngo twumve icyatumye bava mu miryango yabo, abenshi tubahuza n’imiryango yabo hariho n’abasubiye mu miryango yabo.”

Umulisa Adventine yabwiye InyaRwanda kandi ko abana bo ku muhanda afasha, abajyana mu ishuri ndetse akabakurikirana mu myigire yabo ndetse kuri ubu arishimira ko mu bana afasha harimo abamaze kugera muri Kaminuza, abandi bakaba bari mu mashuli y’imyuga.

Yunzemo ati: "Ikindi aba bana kuko bakora ibikorwa by’urugomo nko kwiba, tubahuza n’abandi baturage ku minsi y’umuganda rusange, abana bakitabira ibikorwa rusange bakaba no mu nama za nyuma y’umuganda. Abantu rero batangiye kubakira no kubitaho.”

ASA inigisha aba bana gusenga ikabaha n’ubujyanama bushingiye kw’ijambo ry’Imana, "tukanabigisha nabo kwisengera kugira ngo Imana ibabohore kandi bave mu buzima barimo. Ikindi twababwiye ko bagomba gutekereza kugira içyo bakora cyababyarira inyungu bityo bakagenda bahindura ubuzima kandi bamenya banamenyera kwikorera.”

Umuryango Akirwa Subizwa Agaciro wabereye umusamariya mwiza abana bo ku muhanda

Src: InyaRwanda.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.