× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Agakiza kangendamo! Bruce Melodie wamuritse album yatangaje byinshi ku kwizera kwe

Category: Entertainment  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Agakiza kangendamo! Bruce Melodie wamuritse album yatangaje byinshi ku kwizera kwe

Umukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba umuhanzi ukora umuziki usanzwe, mu gihe yamurikaga album ye iriho indirimbo 20, yatangaje ko uretse kuba yarashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ko n’ubusanzwe agakiza kamugendamo.

Ni mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2024, dore ko yavuye ku rubyiniro ahagana Saa Saba n’iminota 33, ubwo hakaba hari ku itariki 22 Ukuboza 2024, nubwo yatangiye kuyimurika ahagana Saa Yine n’igice.

Ni igitaramo kidasanzwe cyari icyo kumvisha abakunzi be bagera kuri 500 yari yaratumiye indirimbo ziri kuri album, kuko abantu bari bamaze igihe bategereje iyo album yamaze igihe itegerejwe bidasanzwe, guhera muri Gicurasi uyu mwaka.

Ageze ku ndirimbo ya 18 mu zigize album yise Nzaguha Umugisha, yasobanuye ko ishingiye ku buzima bwe nk’Umukristo, ndetse akaba yarabanje kumva indirimbo za Israel Mbonyi nyinshi kugira ngo amurebereho uko yandika ize agira ati: “Israel Mbonyi ni umuhanzi mwiza, mu kwandika indirimbo nitaye cyane ku bihangano bye muri rusange, hanyuma ndayikora.”

Mbere yo kuririmbira iyi ndirimbo Nzaguha Umugisha abitabiriye iki gitaramo, Bruce Melodie yabanje kubabwira ko ukwizera kwe ubu guhagaze neza, kandi yari yizeye ko n’abari aho ari ko bameze, bityo ko batabangamirwa no kubaririmbira indirimbo ihimbaza Imana.

“Buriya uko mumbona aha ndakijijwe, ni uko wenda mutabizi. Ariko abantu banzi neza bazi ukuntu agakiza kangendamo. Ngiye kubatembereza, ndizera ko hano nta bakozi ba Satani barimo, nta muntu tugiye kubihiriza.”- Bruce Melodie

Kuri iyi album byari biteganyijwe ko hazasohokaho indirimbo ebyiri zo kuramya no guhimbaza Imana, Nzaguha Umugisha hamwe n’iyo yakoranye na Meddy, gusa iyo yakoranye na Meddy ntizasohokaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye ko ibintu byose umuntu yifuza atari ko bigenda, cyane cyane mu gukora no guhitamo indirimbo zizajya kuri album. Indirimbo yakoranye na Meddy yifuzaga ko ijya kuri album, ariko ntibyakunze.

Impamvu nyamukuru yatanze, ni uko yakoze kuri album indirimbo ye na Meddy itararangira. Yagize ati: “Iyo ndirimbo irahari, ariko ntiri kuri album. Meddy ni umuhanzi mukuru, afite byinshi ahugiyemo, nange ni uko, ariko izasohoka.”

Mu cyizere Bruce Melodie yatanze yagize ati: “Bitewe n’umwanya we, n’umwanya wange, indirimbo tuzayikora.” Muri make, bombi nibahuguka, bazayihugiraho.

Ubusanzwe, uyu Itahiwacu Bruce wamamaye ku mazina atandukanye arimo Munyakazi, Igitangaza na Bruce Melodie rizwi na benshi, atangaza ko iyo ari iwe mu rugo agorwa no gukora indirimbo z’isi.

Yavuze ko iyo agerageje gufata gitari ngo ahimbe indirimbo ashiduka yakoze iyo kuramya no guhimbaza Imana, kuko ngo ari ibintu yakuriyemo bimuri mu maraso, dore ko yakuze aririmba muri korari yo mu Itorero rya ADEPR. Icyakora ntabikora buri gihe, ahubwo ni mu gihe ari muri gasitidiyo ke ko mu rugo.

Ibi yabitangaje ku wa 14 Ukwakira 2024, ubwo yaganiraga n’abakunzi be bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok, aho yari yakiriwe n’umwe mu bakoresha kandi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Godfather bategura ibitaramo afite muri Kanada.

Ubwo Bruce Melodie yabitangazaga, mu rwenya rwinshi yagize ati: “Hano iwange mpafite agasitidiyo nihuguriramo, ariko biratangaje ko iyo ngerageje guhanga nkarimo nshiduka nahanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.” Yavugaga ukuri kuko hari indirimbo yashyize hanze mu mwaka wa 2022 yitwa ‘Urabinyegeza’ yo kuramya no guhimbaza Imana.

Bruce Melodie yahereye kera agaragaza ko ari Umukristo nubwo hari igihe acika intege zo kujya mu rusengero. Ubwo yari kuri Instagram live ku wa 23 Nyakanga 2024, umufana yaramubajije ati: “Ese Bruce, urasenga?” Undi na we amusubiza avuga ko kumubaza ko asenga kitakabaye ikibazo, ahubwo ko kumubaza Imana asenga ari byo byakabaye ikibazo agira ati: “Ariko ikibazo cyawe ndabona kituzuye. Ahubwo wakambajije uti ‘niba usenga, usenga Ryangombe cyangwa usenga Imana?’ Na ho gusenga ndasenga, Nsenga Imana yo mu ijuru.”

Yakomeje amusobanurira ko usibye no gusenga afite itorero abarizwamo, gusa avuga ko yaguye ariko iyo ikaba itaba impamvu yo kumubuza kwiyitirira idini asengeramo, ngo yiyite Umukristo waryo. Yagize ati: “Ntaragwa nari umu ADEPR”, yongera kwisubiraho ako kanya agira ati: “Na ko sinaguye ndacyari we, kuko nta muntu wambujije kuba we.”

Bruce Melodie yatangiye urugendo rwe rwa muzika kuva mu bugimbi ari umuhungu uririmba muri korari ashishikaye, mu itorero rye rya ADEPR Kanombe mu Karere ka Kicukiro aho yavukiye.

Ajya ashimira nyina wapfuye mu mwaka wa 2012 Muteteri Verene kuba yaramuteye inkunga yo kuba muri korari y’itorero, aho yumvaga ko azagera ku cyifuzo cye cyo kuba umunyamuziki kandi uko yabyifuzaga bikaba ari ko byagenze.

Gusa ntiyakomeje kuririmba muri korari. Yahise ajya kuririmba indirimbo zisanzwe (secular music). Icyakora ak’uwaririmbye muri korari y’itorero ntikiburira, mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Nzeri, yashyize hanze indirimbo yise “Urabinyegeza” (Urabimpisha), ubu akaba agiye gushyira izindi hanze zirimo Nzaguha Umugisha hamwe n’iyo yakoranye na Meddy.

Nk’uko yabisobanuye, iyi album agiye gusohora ku wa 17 Mutarama 2025 ku mbuga acururizaho umuziki, ni album buri wese azisangamo, ikaba ari yo mpamvu yayise Colorful Generation. Yagize ati: “Colorful ni uruvangitirane rw’amabara, bisobanuye ko indirimbo yose washaka, uko waba umeze kose, wakwisangamo.” Abakunda iziririmbira Imana, na bo bafitemo ibara ryabo.

Ni indirimbo avuga ko yitunganyirije ubwe, dore ko yigeze gukora akazi ko kuzitunganya (production), aboneraho no kongera kuvuga amagambo ahora avuga agira ati: “Buri uko ngerageje gukora indirimbo, nshiduka nakoze iyo kuramya.”

Impamvu yashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yayivuzeho muri make ati: “Nashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ngo izabihe umugisha.”

Bruce Melodie ni Umukristo muri ADEPR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.