Abagize Banashenge, umushinga ugamije kwigisha abana Ikinyarwanda, cyane cyane abagitangira kwiga ururimi n’imimerere y’arwo, bashyize hanze indirimbo yo kwinjiza abana muri Noheli bise Akana Noheli, ikaba igaruka cyane ku buryo ki Yezu yavutsemo.
Iyi ndirimbo Akana Noheli ya Banashenge yanditswe na Dushime Gaston, akaba ari na we mugenzuzi mukuru wa Banashenge, yagiye hanze kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, habura iminsi ibiri gusa ngo itariki ya 25 Ukuboza yagenewe kwizihizwaho ivuka rya Yezu mu madini amwe n’amwe ya Gikristu igere.
Mu ntego ya Banashenge yo gukora ibihangano birimo indirimbo, inkuru zishushanyije mu buryo bw’amashusho zishimisha abana n’ibindi, mu rwego rwo gutuma bamenya iby’ibanze ku rurimi rw’Ikinyarwanda nko kubara, kwandika inyajwi n’ingombajwi, iyi ndirimbo Akana Noheli na yo ije mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya Ikinyarwanda.
Mu kiganiro Paradise yagiranye na Musekura Jean D’Amour ushinzwe ibijyanye no kwandika indirimbo, inkuru, inozamvugo n’inozanyandiko muri Banashenge, yasobanuye aho indirimbo ya Noheri ihuriye no kwigisha abana Ikinyarwanda agira ati: “Aho indirimbo Akana Noheli ihuriye no kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda, ni uko yanditse kandi ikaba iri mu Kinyarwanda. Nk’uko tubizi kwiga ururimi birimo ingeri nyinshi harimo kwandika, kuvuga, kumva n’ibindi. Kuba rero iyi ndirimbo iri mu Kinyarwanda, ni ibyatuma umwana yumva kandi akanakivuga neza kurushaho.”
Muri iyi ndirimbo, izina Yezu (Yesu) nta hantu na hamwe baririmba. Musekura yabisobanuye agira ati: “Nk’uko tubizi, mu buryo Noheli yizihizwa iba ari iy’abana, kuko biba bimeze nk’aho abana baba barimo kwakira banizihiza ivuka ry’umwana Yezu. Cyane cyane ku nsengero no kuri za Kiliziya, usanga hateguwe ikitwa Noheri y’Abana bigaragara ko iyo uvuze ijambo Noheli, abana bumvikana mbere. Ni muri urwo rwego twateguye indirimbo ya Noheli kandi ikaba ari n’iy’abana.”
Yongeyeho ati: “N’ubundi abana benshi bizihiza Noheli, ijya kuba barabwiwe iby’uwo mwana haba hizihizwa ivuka rye. Kutabivuga byeruye ni uburyo umuhanzi yakoresheje, cyane ko byumvikana ko abo aba abwira, aba ababwira ibyo baziranyeho. Ikozwe mu buyo bw’ibarankuru ryumvikana kandi rishishikaje ku buryo umwana uyumvishe bitamugora kuyiga.”
Izina ry’indirimbo “Akana Noheli” na ryo rigamije gutuma abana bivumvamo iyi ndirimbo kurushaho, bakisanisha n’ako kana kavugwamo. “Iri zina ni irituma n’abana biyumvamo ko umwana uririmbwa ari umwana mugenzi wabo bakarushaho kuyikunda. Gukoresha ijambo akana, ni uguhuza insanganyamatsiko n’izina ry’indirimbo, kuko indirimbo yanditse mu buryo bugaragaza imimerere ‘Akana’ kari kavutse kari karimo, aho baririmba bati: ‘Gatitira gafite imbeho, mu kiraro ni ho kavukiye…’” –Musekura Jean D’Amour.
Si iyi ndirimbo gusa Banashenge bashyize hanze, kuko bafite n’izindi zitandukanye zirimo izigisha Inyajwi z’Ikinyarwanda, Itonde ry’Inyuguti z’Ikinyarwanda, Igiti ni Igitangaza (Ibice bigize igiti), Imibare, Amoko y’Amatungo, Amezi Yacu, Ibice by’Umubiri, Iminsi y’Icyumweru n’izindi.
Umuyoboro wabo wa YouTube, Banashenge, uri mu miyoboro ihagaze neza mu yigisha abana Ikinyarwanda, umwihariko wabo ukaba ari ugukora ibihangano byiganjemo cyane ibyabo bwite, kandi ikanazirikana ko n’abana baba bakeneye kubona indirimbo zibafasha kwizihiza ibihe byabo, urugero nk’iyi ndirimbo ya Noheli hamwe n’iy’Isabukuru y’Amavuko bashyize hanze mu minsi ishize
BANASHENGE YIFURIJE ABANA BOSE NOHERI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2025
RYOHERWA N’INDIRIMBO AKANA NOHERI YA BANASHENGE