× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ange Nicole yashyize hanze amashusho y’Indirimbo ‘Mwami Wakomeretse’

Category: Artists  »  4 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ange Nicole yashyize hanze amashusho y'Indirimbo ‘Mwami Wakomeretse'

Uwizeye Ange Nicole, umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza uzwi ku izina rya Ange Nicole, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mwami Wakomeretse.’

Nicole yasubiyemo indirimbo yo mu Gitabo ya 82 mu ndirimbo zo Gushimisha, akaba yarayisubiyemo mu buryo bwiza, ndetse anayikorera amashusho meza cyane.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’uko Yesu yemeye kuva mu buzima bwiza yari arimo mu ijuru, akaza ku isi akemera kumena amaraso ye, byose abikoreye umwana w’umuntu. Yagiye hanze ku wa 21 Nzeri 2024.

Isohotse nyuma y’izindi yagiye asubiramo ndetse n’ize bwite zirimo "Buri Gihe" yagiye hanze ku wa 24 Gicurasi 2024, na n’ubu ikaba ikomeje gukora ku marangamutima y’abantu benshi.

Indirimbo ya mbere Ange Nicole yashyize hanze ni iyitwa "Ishobora Byose" yasohotse mu mwaka ushize wa 2023, ari na wo yatangiriyemo gukora indirimbo ku giti cye. Mu kiganiro na Paradise asobanura iyi ngingo yagize ati: “Hashize umwaka ntangiye gukora indirimbo zange bwite, ariko hari izindi nakoranye n’abandi mbere ndetse n’izi nsubiramo.”

Nk’uko abivuga, umuziki wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza umurimo, dore ko yatangiye kuririmba akiri umwana, muri Korari y’Abana yo ku Cyumweru (Sunday School, Ecole de Dimanche).

Mu magambo ye yabibwiye Paradise agira ati: “Nakuze ndirimba muri korari z’abana, rero nakuze mbikunda, noneho nkura ndirimbana n’abandi baririmbyi bakuru, ndushaho kubikunda. Nakuze numva mbikunze, bindimo.”

Akomeje gushimangira ko atajya atenguha abafana nk’uko yabibwiye Paradise ubwo yagiraga ati: “Nge sinjya ndambira abantu, ni yo mpamvu njya ncishamo nkaririmba na ziriya zo guhimbaza Imana zo mu Gitabo cyangwa ngakora cover (kuzisubiramo).”

Asaba abamukurikira kurushaho kumushyigikira binyuze mu masengesho, cyane ko na Bibiliya idusaba gusenga dusabira abandi. Uwizeye Ange Nicole ni Umukristo mu Itorero rya Bethammi Fellowship Church, riherereye mu Mugi wa Kigali.

Umva Ijwi Rya Ange Nikole

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.