× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Kurokoka impanuka y’Imodoka - Intandaro y’indirimbo "Imana ntiyatsinzwe" ya Bienvenu Kayira

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amerika: Kurokoka impanuka y'Imodoka - Intandaro y'indirimbo "Imana ntiyatsinzwe" ya Bienvenu Kayira

Mu minsi ishize nigeze kwandika kuri status yanjye ya WhatsApp nti "Nyamara mu muryi hagiye kuvumbukamo ibiryoshye".

Abantu batagira ingano bahise bambaza intandaro y’iyi nteruro iremereye! Abo ntahaye ubusobanuro ntimugire ngo nabariye seen kuko kirazira kikaziririzwa mu ndangagaciro za Paradise.rw kuko iwacu umukiriya ni umwami. Ahubwo mwibuke ko umubwiriza yavuze ati: "Ikintu cyose kigira igihe cyacyo".

Nagize umugisha wo kureba indirimbo y’umwe mu baramyi beza u Rwanda rufite muri Diaspora ariweBienvenu Kayira, numva ko isaha ari iyi yo kwica iki gisakuzo Samusoni yasakuje Abafirisitiya.

Abadasoma Bibiliya reka tubereke ubusobanuro bw’Iri jambo!

Abacamanza 14:14 "Arababwira ati “Mu muryi havuyemo ibyo kurya, kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.” Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura".

Ubwo wasanga ya nshuti yanjye nkunda igiye kumbaza iti "Ubuse iri jambo udusangije rihuriye he n’iyi ndirimbo nziza ya Bienvenu Kayira?" Reka mbasubize.

Muribuka ko umunaziri Samusoni yishe intare akanayitanyagura? (Abacamanza 14:4-5).
Ese mwari muzi ko mu kwaha kwa ya ntumbi y’intare haje kwarikamo inzuki?

Ubwose mwirengagije ko yaje gusangamo ubuki, arabuhakura abusangira na se na nyina kandi ntibamenye ko ubwo buki bwavuye mu irumbo ryo mu kwaha kw’Intare?

Ese mwaba muzi ko iyi ariyo ntandaro yo gusakuza Abafirisitiya igisakuzo cyavuzwe haruguru cyabananira kukica nabo akabica?

Ngaho namwe nimunyumvire!!! Mu rupfu rwa Yesu Kristo, niho umuramyi Bienvenu Kayira yaboneye agakiza ndetse agirwa umugabura w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu mpanuka ikomeye, niho yakuye indirimbo nziza cyane yitwa "Imana ntiyatsinzwe" ikaba inkuru mpamo y’urupfu Imana yamurokoye nyuma y’impanuka y’Imodoka yakoze kuwa 29 Ukuboza 2019.

None ubu iyi ndirimbo yiteguye kuyihondagurisha abadayimoni nk’uko Samusoni yahondaguje abafirisitiya umusaya w’Indogobe. Niba mudafitiye ishyari Bienvenue mumumbwirire ngo Imana imuhe umugisha.

Ubwo mumaze gufashwa mugiye kumbwira ngo mbabwire Bienvenue Kayira!

Bienvenue Kayira ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuririmbyi watangiye kuririmba akiri umwana dore ko yatangiye kuririmba afite imyaka 15 ubwo yaririmbaga mu ishuri ryo ku cyumweru.

Umuramyi Bienvenu Kayira yaririmbye ibitangaza Imana yamukoreye mu 2019 ubwo yarokokaga impanuka ikomeye

Impano ye yakomeje kwaka muri we atangira kuririmba ku giti cye kandi akaririmba indirimbo zo mu mutima nk’uko bakunze kubivuga, dore ko akunze gutangaza ko kuririmba bimuba mu maraso.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw ku ndirimbo ye nshya yagize ati: "Imana NTIYATSINZWE ni inkuru mpamo. Ni indirimbo y’ubuhamya bw’ibyo nanyuzemo, ni indirimbo yaje mu gihe nari mu bitaro maze gukora impanuka ikomeye y’imodoka. Nari navunitse igufwa mwijosi ryitwa C6 rigoranye kuvura".

Uyu muramyi amaze gushyira hanze indirimbo 11 zirimo: Niwe umara irungu, Yesu Jina Kubwa, Shimwa Yesu Warakoze, Mu muryango w’Imana, I Surrender All to you, Imana ntiyatsinzwe n’izindi. Hari n’izindi yandikiye amatsinda y’abaramyi n’izindi enye zikiri muri studio zizashyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Indirimbo ’Imana Ntiyatsinzwe’ ni indirimbo ikubiyemo ishimwe rikomeye ryo kwibutsa abantu ko Imana ikuraho urupfu aho abantu bananiwe gukora. Niba wabuze amahoro yo mu mutima, niba watentebutse, ibuka ukuboko gukomeye k’Uwiteka binyuze muri iyi ndirimbo.

Bienvenu Kayira n’umugore we Janet basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2018

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMANA NTIYATSINZWE" YA BIENVENU KAYIRA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.