Felix Muragwa utuye muri Amerika, agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Amahoro masa" yakoranye na Diane Nyirashimwe wamamariye muri Healing Worship Team na True Promises.
Felix Muragwa yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo ye nshya izasohoka mu minsi micye iri imbere. Ni indirimbo izasohokana n’amashusho yayo yafashwe mu buryo bwa ’Live Recording’ mu gitaramo uyu muhanzi yakoze kuwa 27/08/2022 mu Mujyi wa Austin muri Texas.
Muri iki gitaramo Felix Muragwa yari ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper, Diane Nyirashimwe [wahimbwe Deborah na Apotre Gitwaza], Eric Nkuru na Naboth Kalembire. Yari ari kumwe kandi n’amatsinda ahimbaza Imana ariyo Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.
UMVA AGACE GATO K’IYI NDIRIMBO IGIYE GUSOHOKA
Ni inzozi zibaye impamo kuba akoranye indirimbo na Diane afata nk’umuramyi mwiza "abantu bakunda kandi bishimira". Avuga ko Imana yatoranyije Diane kugira ngo "agabure ibyayo".
Uretse kuririmbana mu gitaramo, Felix Muragwa na Diane banakoranye indirimbo izajya hanze vuba. Ni indirimbo ifitiwe amatsiko na benshi bitewe n’ubuhanga bw’aba bahanzi bombi.
Diane wakoranye indirimbo na Felix Muragwa, ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel, akaba yaramenyekaniye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries.
Nyuma yo kujya gutura muri Amerika, ubu ari kubarizwa muri Asaph Dallas-Fort-Worth. Paradise.rw ifite amakuru avuga ko uyu muririmbyikazi w’icyamamare ari gusengera ibijyanye no kuba yatangira kuririmba ku giti cye.
Diane ni umuririmbyi w’icyamamare
Felix Muragwa akomeje gukabya inzozi ze mu muziki