× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Abakristo basaga miliyoni 8 bashobora kwirukanwa vuba cyane

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amerika: Abakristo basaga miliyoni 8 bashobora kwirukanwa vuba cyane

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari impungenge zikomeje kwiyongera ku Bakristo badafite ibyangombwa. Insengero ziri kuburira abayoboke bazo.

Muri Washington D.C, nyuma y’ifatwa rya Pasiteri Daniel Espinal wo mu Itorero rya Nazarene muri Maryland umaze imyaka 24 muri Amerika kandi afite visa y’amezi 6 gusa, n’abandi bayobozi b’amatorero, amashyirahamwe y’Abakirisitu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kugaragaza impungenge zikomeye ku mibereho y’Abakristo badafite ibyangombwa ndetse n’ingaruka zishobora kugera ku nsengero zitabarika.

Ubuyobozi bwa ICE (U.S. Immigration and Customs Enforcement), bumaze iminsi bwongera imbaraga mu gufata ababa muri Amerika binyuranyije n’amategeko, ibintu bitavuzweho rumwe mu banyamadini.

Abakristo benshi bari mu byago

Amashyirahamwe y’Abakristo arimo Inama y’Aba-Evangelique muri Amerika (National Association of Evangelicals) n’Inama y’Abepiskopi Gatolika (U.S. Conference of Catholic Bishops) batangaje ko abantu basaga miliyoni 10 bashobora kwirukanwa na ICE — kandi muri bo, nibura 80% ni Abakristo.

Ibi bivuze ko amatorero menshi, cyane cyane ay’abimukira, ashobora gusigara arimo icyuho gikomeye, hatitawe ku ruhare abanyamatorero runaka bagize mu kubaka sosiyete no kwita ku batishoboye.

Urugero rwatanzwe ni urwa Pasiteri Maurilio Ambrocio, uyobora Itorero rya Evangelique muri Leta ya Florida. Ambrocio yari amaze imyaka 20 atuye muri Amerika, kandi yemererwa kugumayo mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze ku cyemezo cya stay of removal. Nubwo ibyo byemezo byubahirijwe, yaje gufatwa muri Mata 2025, nyuma y’imyaka arenga 10 yubahiriza amabwiriza yose ya guverinoma.

Nyuma y’ifungwa rye, yoherejwe muri Guatemala muri Nyakanga uyu mwaka, asize abagize itorero rye n’abakiriya b’ikigo cye cy’ubuhinzi bababaye.

No muri Los Angeles, abashinzwe umutekano bafashe abantu batanu bo mu itorero ry’Abanya-Irani, barimo n’abashakaga ubuhungiro baturutse muri Irani.

Ubuyobozi bwa Department of Homeland Security bwemeje aya makuru, buvuga ko abantu babiri bafashwe “bari bagaragajwe nk’abashobora guhungabanya umutekano w’igihugu,” nubwo nta bimenyetso birambuye byigeze bitangazwa.

Abayoboke b’aya matorero bavuga ko abantu bafatwa ari abakozi b’Imana b’inyangamugayo, barangwa no kwitanga no gufasha abandi, ariko bagafatwa nk’abanyabyaha bashyirwa mu mapingu.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gutuma hari insengero zifunga imiryango, cyangwa zikagabanya ibikorwa byazo, kuko abayobozi n’abaterankunga benshi baba bafite ikibazo cy’amategeko.

Abaturage bo mu mugi wa Easton, Maryland bagaragaza ko bari kwamagana ifatwa rya Pasiteri Daniel Fuentes Espinal na ICE

God Is Watching” sign in front of immigration detention center, ifoto y’abantu barimo gusengera abafungiwe ku muryango w’inyubako ya ICE muri Everglades (Florida)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.