Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abawugize bagaragaye mu mashusho batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite.
Kuri Site ya SOS Kagugu, ni ho Paul Kagame umaze igihe ayoboye u Rwanda ndetse akaba yari amaze igihe kigera hafi ku kwezi yiyamamariza kongera kuba Umukuru w’Igihugu yatoreye we n’Umufasha we Madame Jeanette Kagame.
Si bo gusa kuko n’abahungu babo, uw’imfura Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame bagaragaye kuri iyo Site y’itora ya SOS Kagugu, batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, nk’uko n’abandi Banyarwanda bose batuye mu Gihugu guhera ku myaka 18 batoreye kuri sites z’aho batuye.
Mu rwenya rwinshi, Paul Kagame yasabye ko bamushyiraho ikimenyetso cy’uko yatoye agira ati: “Nge nakoresheje ikaramu, kugira ngo ntagaruka, none rero nk’uko natoye munshyireho akamenyetso.” Nyuma yo kumushyira akamenyetso ku rutoki ruhera nk’uko byakozwe no ku bandi baturage bose bitabiriye amatora, Paul Kagame yahise abashimira ati: “Murakoze.”
Uko ni ko na Jeanette Kagame bari kumwe yabigenje, na we yatoye Perezida wa Repubulika, arangije yegera uwari ubishinzwe amushyiraho akamenyetso ndetse aramushimira kuko yamufashije muri iyo serivise. Abahungu babo na bo babikoze batyo, batora nk’uko byari biteganyijwe.
Ni ibintu bikomeje gushimisha Abanyarwanda bose, by’umwihariko ababashije kubona amashusho yabo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza uko batoye nk’abandi Banyarwanda.
Abari aho batoreye babakomeye amashyi menshi, cyane ko abenshi muri bo babifata nk’umugisha ukomeye kubona Paul Kagame n’abagize umuryango we bahuriye mu bikorwa bimwe n’abatuye Igihugu bose.
Ibiro by’itora batoreyeho bose ni ibyo kuri Site ya SOS Kagogo iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
SOS Kagugu ni ho batoreye