× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amayeri yoroshye wakoresha wita ku modoka yawe akagukiza ibibazo byinshi utari uzi

Category: Technology  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amayeri yoroshye wakoresha wita ku modoka yawe akagukiza ibibazo byinshi utari uzi

Abenshi mu batunze imodoka batekereza ko kuyitaho bisaba kuyijyana mu igaraje gusa, cyangwa kugura ibikoresho bihenze. Nyamara, hari amayeri yoroshye yagufasha udahenzwe.

Ayo mayeri, agufasha gukemura ibibazo bito bito utiriwe ujya mu igaraje. Aya mayeri ntasanzwe aboneka mu gitabo cy’imodoka, ariko ashobora kugukiza, akakuzigamira igihe, amafaranga ndetse akagukiza n’ibibazo bitunguranye.

Bibiliya itwigisha ko “uwiringirwa mu byoroheje aba akwiriye no kwiringirwa mu bikomeye” (Luka 16:10). Ibi bitwibutsa ko no mu buzima bwa buri munsi, harimo no ku byo dutunze nk’imodoka, dukwiriye kugira ubushishozi no kwita ku tuntu duto dushobora kutugirira akamaro kanini.

Nk’Abakristo, si ugusenga gusa, ahubwo ni no gukoresha ubwenge Imana yaduhaye mu kwita ku byo yaduhaye, tukirinda ibibazo byari kwirindwa.

Urugero, niba imodoka yawe yagize umwobo (dent), ushobora kuwukuraho ukoresheje amazi ashyushye n’igikoresho cyo gukurura nka plunger. Ibi bikora neza iyo yangiritse bidakabije. Nanone, amatara y’imodoka iyo yijimye, aba ashobora kongera kugaragara neza ukoresheje umuti w’amenyo, kuko ufite ubushobozi bwo gukuraho umwanda woroshye.

Hari n’ubundi buryo bworoshye ariko bufite akamaro kanini bwo kurinda imodoka yawe kwangirika no kuyifasha kuguma imeze neza igihe kirekire. Urugero, gushyira sponge (izwi nka pool noodle) ku rukuta rwa garage aho urugi rw’imodoka rukunda gukubita, ni uburyo bworoshye bwo kurinda kwangirika byoroheje ku modoka.

Iyi sponge ifata imbaraga z’urugi igihe rifunguwe, bityo ntirukubite ku modoka, bigafasha kurinda amarangi n’imiterere y’imodoka kutangirika.

Nanone, mu gihe utwaye imodoka izuba rikaba ryakubanye ryinshi, bishobora kukubangamira mu kureba neza imbere. Aha ushobora gukoresha plastike yijimye (tinted plastic sheet) ukayishyira ku kirahure cy’imodoka, ikagufasha kugabanya ubukana bw’izuba. Ibi bituma utwara imodoka wiyizeye kandi ugafata ibyemezo neza mu muhanda, bityo bikagufasha no kwirinda impanuka.

Ku bijyanye n’isuku y’imodoka, hari uburyo butamenyerewe na benshi bwo gukoresha Coca-Cola ivanze n’isabune. Uru ruvange rufite ubushobozi bwo gukuraho ivumbi rikomeye, ibyondo ndetse n’umwanda w’umucucu (brake dust) uba ku mapine n’ibyuma by’imodoka. Coca-Cola irimo aside ifasha mu gukuraho umwanda ukomeye, na ho isabune igafasha mu gukuraho ibisigara byose, bigasiga imodoka isa neza kandi isukuye.

Mu bihe by’ubukonje, hari ubwo imiryango y’imodoka ikonja kuyifungura bikaba ikibazo. Aha hand sanitizer ishobora kukugoboka, kuko irimo alcool ifasha mu kugabanya ubukonje bukabije. Iyo uyishyizemo, urubura rurashonga, ubukonje bukavamo, maze ugafungura urugi byoroshye nta mbaraga nyinshi ushyizemo.

Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukumenya uko wapima ubuzima bw’ipine. Ukoresheje igiceri (penny), ushobora kugishyira mu mipfundikizo y’ipine (tread). Niba igiceri kijyamo neza kikagera hagati, bisobanuye ko ipine igifite ubuzima bwiza. Ariko niba kitinjira neza cyangwa igice kinini cyacyo kigaragara, ni ikimenyetso ko ipine ishaje kandi ko igomba gusimbuzwa. Ibi ni ingenzi cyane kuko amapine meza atuma imodoka igenda neza kandi agafasha no kwirinda impanuka.

Aya mayeri agaragaza ko atari ko buri kibazo cy’imodoka gisaba ubuhanga buhambaye cyangwa amafaranga menshi. Kuba wamenya ubu buryo bworoshye bishobora kugufasha kwirinda ibibazo byinshi no gutuma imodoka yawe ihora imeze neza.

Ni ingenzi rero ko buri muntu utwara imodoka amenya amwe muri aya mayeri, kuko ashobora kumubera ingirakamaro mu gihe cyose ayikoresha, akarinda ubuzima Imana iba yaramuhaye, kuko iba yarabumuhaye ngo azasohoze umugambi runaka. Nta mpamvu yo gupfa imburagihe uzize imodoka yawe!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.