Light Angles ni itsinda ry’abaririmbyi rigizwe n’abantu 13, rikaba rikorera mu karere ka Huye ahazwi nk’ i Butare.
Light Angles ni itsinda ry’Abaramyi ribarizwa i Huye ahazwi nk’i Butare mu ntara y’Amajyepfo. Rikorera ahantu hose kuko nta dini cyangwa itorero rishingiyeho ariko aho bakunda gukorera ni i Huye kubera ko abanyamuryango benshi ari ho babarizwa.
Light Angels yatangiye Gicurasi 2023 itangirira ku ishuri rya ES Kigoma ari naho haturutse abanyamuryango benshi bagize Light Angels.
Baherutse gusohora indirimbo nziza cyane bise "Icyampa", ikaba iya kabiri mu ndirimbo iri tsinda rimaze gushyira hanze. lndirimbo ya mbere yitwa "Arabishoboye", iya kabiri ari nayo bashyize hanze yitwa "Icyampa".
Mu kiganiro na Paradise, umwe mu bagize iri tsinda yagize ati: "Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo kugera ahantu kure hashoboka kuri iyi si."
Yakomeje agira ati: "Uretse kuririmba duteganya ibindi bikorwa nubwo tutaragira ubushobozi buhagije, twifuza kuzajya dufashanya hagati yacu mu bijyanye no kwiteza imbere ndetse no gufasha abandi cyane cyane abatishoboye.
Light Angels igizwe n’abasore bakiri bato biyemeje gukorera lmana
Ryoherwa n’indirimbo nzizaya Light Angels
In jesus name,all will alright
Nibyiza ko urubyiruko rukorera hamwe rugahimbaza Imana rwose ndabashyigikiye