Family Of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu, kuri ubu igiye kwinjira mu makorali mbarwa agiriwe ubuntu bwo gutaramana n’umuramyi ugezweho Israel Mbonyi. Ni mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert".
"Umuryango Mwiza Live Concert" ni igitaramo cy’amateka ku banyetorero ba EPR ndetse n’abanyarwanda kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho kuri ubu mu baririmbyi bose baziranye n’iyi korali ubufindo bwaguye kuri kizigenza Israel Mbonyi ukomeje kuvugisha amahanga.
Korali FoS yahamagariwe gukorera Imana binyuze mu ndirimbo nziza zo kuyiramya no kuzana imitima kuri Yesu Kristo yanditswe mu bitabo by’itorero rya Eglise Peresibiteriyeni libre Au Rwanda (EPR), Paruwasi ya Kiyovu.
Ni kori itarobanura ku butoni dore ko igizwe n’urubyiruko, abasaza, abashakanye n’ababyeyi bibana. Kuri ubu umuntu ungana n’iyi korali yaba ageze mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye mu gihe ataba yarahuye n’idindira dore ko yavutse mu kwezi kw’Ukwakira 2009 ikaba ikabakaba imyaka 15 y’ubukure.
Family of Singers Choir ni imwe mu nziza kandi zikunzwe aho yahamagawe n’Imana mu ntumbiro yihariye ariyo kubaka umuryango no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Yatangijwe n’itsinda rito ry’abantu basengera mu Kiyovu bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha imiryango kubana neza. Igizwe n’abaririmbyi barenga 80 Aho kuyijyamo bisaba ’kuba ukijijwe uri umukristu’.
Bamaze gukora indrimbo hafi ijana zirimo: "Mwuka Wera", "Akanyamuneza", "Ndi mu muryango" na "Ntabwo nkwiye". Mu gihe rusange, indirimbo zabo z’amajwi ndetse n’amashusho zirenga 36.
Kuri ubu imitima ya benshi yerekeje Camp Kigali mu gitaramo giteganyijwe kuwa 27 Ukwakira 2024. Umwe mu bakunzi b’iyi korali waganiriye na Paradise.rw yavuze ko anejeje no kuba bwa mbere mu mateka ye agiye gutaramana na Israel Mbonyi doreko yagiye abigambira kenshi ariko ntabone uburyo bwo kwitabira iki gitaramo dore ko yari umunyeshuli ntabone ticket yo kujya mu bitaramo.
Yagize ati: "Mu buzima bwajye nkunda byimbitse Israel Mbonyi! Ni kenshi nagiye ngambirira kwitabira igitaramo yateguye bikarangira Imbaraga z’umufuka zibaye nkeye. Gusa kuri ubu ndashimira Paradise yanyemereye kunyishyurira Transport no kungurira itike dore ko ari bwo ngisoza kwiga, gusa nishimiye kuzabana na Israel Mbonyi". Yaboneyeho gushima iyi korali ko yatumiye uyu muramyi.
Benshi biteze ko imitima yabo izabohoka bakaririmba indirimbo zo kunesha muri kiriya gitaramo binyuze mu ndirimbo nziza no mu ijambo ry’Imana. Ni igitaramo cyuje udushya dushya dore ko hateganyijwe ibikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru yo kubana kwabo muri kuriya kwezi kwa 10.
Muri iki gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert Season II" byitezwe ko hazashimirwa umuryango ukuze kurusha iyindi kandi ubanye neza bityo ubere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.
Korali Family of Singers muri icyo gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, izakomeza intego yatangiranye yo "Guharanira ubusugire bw’umuryango" wo shingiro ry’Itorero n’Igihugu.
Family of Singers choir iyobowe na Madame Mujawamariya Eugénie uherutse gutangaza ko Israel Mbonyi bamubona nk’umuntu ufite umutima Imana yishimira. Yagize ati: "Dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi tumufata nk’umuntu Imana yishimira;
Tumufata nk’uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z’umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n’umutima wawe wose n’imbaraga zawe zose".
Wagura ticket bitagusabye kugurisha isake yawe wari kuzarya kuri noheli dore ko waba ufite inoti itukura ya 5,000 Frw, ibinyomoro bibiri ni ukuvuga 10,000 Frw na 20,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo, ku bazategereza kugura ku munsi w’igitaramo, bazagura nk’abagurura dorek o ticket ya make ari 8,000 Frw, mu gihe hari na 15,000 Frw Ndetse na 25,000Frw.
Abatuye hanze y’u Rwanda bakaba bashyizwe igorora doreko bazakurikira igitaramo bushyuye gusa amadorali 5 kugira ngo barebe igitaramo kuri radahmedia.com. Ni mu gihe abo mu Rwanda, amatike ari kuboneka kuri rgtickets.com.
Family of Singers Choir yateguye igitaramo cy’akataraboneka
Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo na Family of Singers Choir
Ntaburyo buhari bwa Link kubatuye Mu Rwanda batazahabonek??