× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka n’imikorere ya Korari Ebenezeri yo mu Itorero rya ADEPR Cyarwa yabera urugero rwiza andi makorari yose

Category: Choirs  »  27 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Amateka n'imikorere ya Korari Ebenezeri yo mu Itorero rya ADEPR Cyarwa yabera urugero rwiza andi makorari yose

Korari Ebenezeri ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Cyarwa. Aha ni mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Cyarwa, ari na ho urusengero rw’Itorero ADEPR Cyarwa rwubatswe. Ni korari utatinya kuvuga ko yabera andi makorari urugero rwiza, kuko mu mateka yayo n’uko ikora ubu hari byinshi yakwigiramo.

Iyi korari yatangiye mu mwaka wa 1995, ubwo abayobozi b’Itorero rya Cyarwa begeranyaga abantu bo mu makorari atatu. Umuyobozi w’iyi korari, Nkundimana Vincent yabisobanuriye Paradise agira ati: “Ebenezeri yatangiye mu mwaka wa 1995, ni bwo abayobozi ba korari begeranyije abantu baturutse mu makorari nk’atatu.

Harimo abana baturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru (Ecole de Dimanche, Sunday School), bari bamaze kuba urubyiruko, harimo abaririmbyi baturutse muri korari yari iya gatatu, harimo abaturutse muri korari yitwa Abitanze bari i Cyarwa, icyo gihe barabegeranya.

Na Korari Cyarwa yahise ihinduka Korari Evangelique Cyarwa, na yo bahise bayiha abandi bantu, kuko bashakaga kuyubaka ngo isubirane imbaraga yahoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Reka tuvuge ko 1995 ari yo ntangiriro yacu.”

Yakomeje agira ati: “Mu mwaka wa 1997 ni bwo twiswe Ebenezeri. Icyo gihe twendaga kujya ahatunganyirizwa amajwi (studio), dushaka izina tuzaha kasete (iriho indirimbo, ubu wayita umuzingo cyangwa album), tuyita Ebenezeri Imana Yaratuzahuye. Twagize ngo tugire izina rizasohoka inyuma kuri kasete kugira ngo byumvikane.”

Icyo gihe, iyo korari yayoborwaga n’umugabo witwa Rugira Bruno, irimo abantu bagera kuri 45, bagenda bashyiramo abandi, kugera ubwo mu mpera z’umwaka wa 1997 bagize igitekerezo cyo kujya ahatunganyirizwa amajwi. Ikomeza muri uwo murongo wo kuba korari isohora indirimbo, aho ubu imaze gusohora imizingo (albums) itanu y’amajwi, n’ibiri y’amashusho.

Umuzingo wa mbere (wari kuri kasete) witwaga Ebenezeri Uwiteka Yaratuzahuye, bayikorera mu Gakinjiro, mu wa 1997, nyuma baza gukora iya kabiri mu wa 2000, bayikorera i Bukavu, bayita Gutabarwa Kwacu Kuva k’Uwiteka, iya gatatu bayikorera i Remera mu wa 2006, bayita Waradutabaye Mana, iya kane bise Umuvugizi bayikorera i Butare;

Iya gatanu bise Hari Igihe Iceceka bayikoreye ku Gisozi, isohoka mu wa 2010, ari na bwo hasohotse umuzingo w’amashusho wa mbere, uriho indirimbo 12, bawita na wo Hari Igihe Iceceka. Mu mwaka ushize wa 2023 basohoye undi w’amashusho, ugizwe n’indirimbo zirindwi, bawita Intsinzi Nyantsinzi.

Kuri ubu, iyi korari irimo abaririmbyi bagera kuri 81, kandi barakuze bavamo abagabo n’abagore, dore ko batangiye ari urubyiruko ruvuye mu makorari atandukanye arimo n’ishuri ry’abana ryo ku Cyumweru. Vincent yavuze ku bikorwa bishya bateganya agira ati: “Turateganya gukomeza gukora izindi ndirimbo, ariko tuzajya dukora nkeya, atari nyinshi icyarimwe, tuzishyire kuri YouTube Channel yacu yitwa Ebenezer Choir Cyarwa.”

Nkundimana Vincent uyiyoboye kuri ubu, yatangiye kuyiyobora kuva mu wa 2003. Yagize ati: “Namaze imyaka itari mikeya nyiyobora, kuva 2003 mu kwa Cyenda nyiyobora, kugera 2016, nongera kuyisubizwa 2021, nyobora manda ebyiri. Ubu ndi muri manda ya kabiri y’imyaka ibiri, bongeye kuntora. Iyi manda nzayisoza mu mwaka wa 2025.”

Uretse ibikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, iyi korari ikora ibikorwa by’ubugiraneza byo kwishyurira abantu mituweli, ariko bahereye ku batishoboye bo muri korari yabo. Basura abantu mu bitaro, bakagemurira abarwaye, bakabikora mu byiciro, bagendeye ku miryango bigabanyijemo (amafamiye). Si ibyo gusa kuko banakora ibikorwa byo guhumuriza imiryango y’ababuze ababo, bakabasura, ibyo byose bikaba nyuma yo gushyingura.

Mu gihe umuntu avuye muri korari yabo akagenda, wenda agahagarika kuyifatanyamo, akajya mu rindi dini, akagira ibyago byo kutabasha gusubira mu rusengero no muri korari bitamuturutseho, urugero nk’uburwayi, cyangwa agahagarika gusenga ku bushake, na bwo bajya kumusura, batitaye ko akiyibarizwamo, ahubwo baha agaciro ibihe byiza byo gukorera Imana bagiranye na we, kandi bakamufasha kubona ko gukorera Imana ari byo by’ingenzi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO Y’IYI KORALI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.