Umunyamakuru Cyiza Theogene n’umukunzi we Phionah Uwimana uzwi nka Fifi bagiye gusezerana imbere y’Imana mu birori bizaba mu mpera z’uyu mwaka.
Nk’uko biri ku butumire Paradise.rw yabashije kubona, Phionah na Theogene bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzaba tariki 16/09/2023 mu rusengero rwa EPR Kiyovu. Abatumiwe bazakirirwa kuri Saint Gabriel Garden Kiyovu. Gusaba no gukwa bizaba tariki 08/09/2023, bibere mu Ntara y’Iburasirazuba kuri Kabarondo Light Garden.
Mu mezi macye ashize ni bwo byamenyekanye ko Cyiza na Uwimana bari mu kibatsi cy’urukundo. Ndetse mu minsi micye ishize, Cyiza yashyize hanze ifoto ari kwambika impeta umukunzi we Phionah Uwimana, abwira abantu ko abazaniye amakuru meza, akurikizaho ko umukunzi we "yavuze YEGO".
Yahise ashyiraho indi foto nziza cyane ari kumwe n’umwali uzwi cyane nka Fifi wamutwaye uruhu n’uruhande ukomoka i Kabarondo aho bari bari ku mazi, ubona baberewe bikomeye.
Mu mpera za Nyakanga ni bwo basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango y’aba bombi. Bari bagaragiwe n’abarimo Jean Damascene Hakizimana ari nawe Parrain wa Cyiza, akaba aririmba muri Korali Vuzimpanda imwe mu zikomeye muri Kigali.
Cyiza Theogene ni umwe mu banyamakuru bafite ibigwi bikomeye mu Rwanda. Ubu ni Umukozi wa UN aho ari "Public Information Officer" muri MONUSCO, mu Mujyi wa Goma, North Kivu, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu yandi magambo ni we ushinzwe itangazamakuru mu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DR Congo. Izi nshingano yazitangiye umwaka ushize muri Mata nk’uko Paradise.rw ibicyesha urubuga linkedin.com.
Cyiza Theogene yamaze imyaka 2 n’amezi 3 ari "Communication and Programs Assistant" mu muryango mpuzamahanga Save the Children International mu ishami ryo mu Rwanda. Kuva mu 2019 kugera mu 2020 yari "Communications Consultant" muri Rwanda New Hope Generation.
Ni umunyamakuru ukomeye dore ko mu 2019-2020 yari umunyamakuru wa The Chronicles News Paper aho yamaze umwaka umwe n’amezi 3. Kuva 2015 kugera mu 2018 yakoraga muri Radiyo ya Gikristo nka "Program Producer and Radio Presenter" kuri Radio Inkoramutima.
Yanabaye kandi Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) w’ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Isange.com cyamamariyemo abanyamakuru benshi bakomeye uyu munsi wa none muri Gospel. Mu 2016 yakoreye KFM, mu 2017 akorera RBA mu gisata cy’amakuru aho yamaze amezi 3.
Cyiza Theogene afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s degree in Journalism and Communication).
Yasoreje ayimbuye muri G.S. Gahini, ahita aba umwalimu kuri Rusumo Secondary School ariko akora nk’umukorerabushake. Ati "Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu Ukuboza 2012, nibwiye muri njye ko mfite umwaka wose w’imfabusa wa 2013 mbere yuko ninjira muri kaminuza.
Noneho, Nahisemo gukoresha ubuhanga bwanjye nungutse mbere muri EFK, kugira ngo mpe imbaraga abakiri bato mu mashuri yo mu baturanyi bacu bakoraga ibisa nkanjye. Nashakaga kubanza kubashishikariza, hanyuma nkabaha imbaraga. Nagize amahirwe kuko ishuri nari narigeze kwigaho mu mashuri abanza, ryari ryarazamuwe mu cyiciro cya kabiri".
Cyiza ubwo yasezeranaga imbere y’amategeko
Inshuti n’imiryango bishimiye intambwe aba bombi bateye
Cyiza Theogene hamwe n’umukunzi we biyemeje kuzabana iteka
Cyiza Theogene yakoreye ibinyamakuru birimo ibya Gikristo
Cyiza Theogene hamwe na Peace Nicodem umuvandimwe we muri Kristo
Cyiza Theogene hamwe na Israel Mbonyi muri Press Conference ya mbere ya Mbonyi
Tegura imyenda uzambara muri ibi birori by’agatangaza