× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amata agiye kongera kubyara amavuta! Chorale Christus Regnat igiye gusubiza abakunzi bayo I Bweranganzo

Category: Choirs  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amata agiye kongera kubyara amavuta! Chorale Christus Regnat igiye gusubiza abakunzi bayo I Bweranganzo

Chorale Christus Regnat igiye gusubiza abakunzi bayo I Bweramganzo iwabo w’inganzo.

Ntibisabye gutekereza ko amavuta ashira mu mperezo dore ko abakunzi bayo bakivuga imyato umwaka wa 2023 bitewe n’igitaramo nyagitaramo bataramanyemo n’iyi korali ibarizwa muri Kiliziya Gatorika.

Kuri ubu Christus Regnat yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise “I Bweranganzo”. Kuri iyi nshuro, i Bweranganzo izaba ibaye ku nshuro ya 2.

Harabura iminsi micye ngo abakunzi b’indirimbo z’ubuhanga zuje isubirajwi bataramane n’uyu mutwe w’abaririmbyi washyiriweho gususurutsa ibiremwa no gukuraho umususu no gukundisha abantu i Jabiro kwa Nyirijambo na Nyinawajambo.

Iki gitaramo cy’abanyenganzo giteganyijwe tariki ya 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri (18H00) z’umugoroba kuri Lemigo Hotel.

Nka Paradise, twifuje kumenya byinshi kuri iki Gitaramo twegera ba benimana ari bo Chorale Christus Regnat. Iyi korali yadutangarije ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo, aho icy’uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.

Mu kiganiro na Bwana Bizimana Jeremie Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ibya tekinike n’imyitwarire muri Christus Regnat, yagize ati: "Muri izo ndimi aha twavuga ururimi rwacu kavukire rw’Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi bacu ari abanyarwanda ariko ntitwibagirwa ko n’abatumva Ikinyarwanda nabo badukunda, bityo rero nabo tukaba twarabashyize igorora kuko mu ndirimbo zizaririmbwa harimo n’izikubiye mu ndimi z’amahanga nka (Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n’izindi….).

Nyuma y’uko indirimbo zizaririmbwa muri iki gitaramo zizaba zikubiye mu ndimi zinyuranye ndetse zizaba ziri no mu njyana ndengamipaka bituma ntawe uzipfumbata muri icyo gitaramo kuko abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music) bazayumva kandi abaryohere; abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda/Gakondo nabo twarabazirikanye n’abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.

Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba Muzika iririmbye neza muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana hakiri kare. Kugura amatike birakorerwa ku rubuga: www.event.christusregnat.rw hanyuma ugakurikiza amabwiriza aho amatike yashyizwe mu byiciro 2. Itike ya 20,000 frw ndetse n’itike ya 10,000 frw. Muri rusange rero nk’uko abakunzi bacu bamaze kubimenyera intego ni ugukomeza gusigasira no guteza imbere Muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana".

Avuga ku ntego nyamukuru y’iki gitaramo, yagize ati: "Intego yisumbuye muri iki gitaramo izaba ari ugufasha abana bava mu miryango itishoye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri hamwe n’abandi". (Iyi gahunda izasobanurwa mu buryo burambuye mu nkuru itaha).

Chorale Christus Regnat ni korali izwiho kweyurura igihu n’imbeho aho itaramiye bitewe n’indirimbo zuje ubuhanga n’ubuhanuzi bya gihanzi ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paroisse yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.

Chorale Christus Regnat ni korali yuje ubwuzu n’ubwema n’uburambe doreko yashinzwe mu mwaka wa 2006. Bitewe n’igikundiro yubatse mu mitima ya benshi, yakomeje kwanda (Kwaguka) dore ko kuri ubu igizwe n’Abaririmbyi basaga 100.

Mu mwaka wa 2023 iyi korali yataramiye neza abakunzi bayo mu gitaramo yahuriyemo n’umuramyi Josh Ishimwe benshi badatinya kwita ishami ry’uyu mutwe w’abaririmbyi.

Ni igihe cyiza cyo gukumbuza inshuti zacu dukundana neza iki Gitaramo cy’indirimbo zuje ubuhanga nka "Mama Shenge" yatumye benshi bamenya agaciro ko kujyana abakunzi babo ku kagezi gasuma ndetse no kubaguyaguya, "Igipimo cy’urukundo", "Kuzwa iteka", "Uhoraho mutegetsi", "Bikiramariya" n’izindi.

Chorale Christus Regnat ni korali yubakiye ku nkingi Eshatu z’ibanze arizo:

– Gufasha abakristu gusenga binyuze mu ndirimbo
– Gufashanya hagati muri bo binyuze mu bikorwa bifatika n’ibidafatika
– Ibikorwa by’urukundo ku bafite ibibazo binyuranye.

Chorale Christus Regnat yateguje igitaramo I Bweramganzo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.