Igitaramo cy’amateka ’Unconditional Love Live Worship Concert’ cyateguwe na Bosco Nshuti, cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, maze abacyitabiriye barizihirwa rwose bafatanya n’uyu muramyi kuririmba urukundo rw’Imana.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30/10/2022. Cyitabiriwe n’ibyamamare nka Bamenya, Mani Martin n’abandi. cyaririmbyemo James & Daniella, Josh Ishimwe, Alarm Ministries, Alex Dusabe na Bosco Nshuti nyiri igitaramo. Cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana.
Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze", yeretse abitabiriye igitaramo cye, umukunzi we ari we Vanessa Tumushime yakunze kurusha abandi, ari na we bagiye kurushinga, bakibanira ubuziraherezo. Mbere y’uko igitaramo kiba, Bosco yari yabwiye abanyamakuru ko umukunzi we niyitabira igitarmo cye, azamwerekana.
Bosco yakoze igitaramo gikomeye yise "Unconditional love"
Ubwo yamwerekanaga, yateye intambwe agana aho yari yicaye imbere mu bantu benshi, aramusanganira, bafatana agatoki ku kandi. Abantu bahise bakoma amashyi menshi cyane mu kugaragaza ko baberanye ndetse ko bishimiye intambwe aba bombi bagiye gutera yo kurushinga.
Vanessa watwaye umutima wa Bosco, ni umukobwa w’inzobe icyeye, akaba yari yambaye ijipo igera ku mavi, inkweto ndende n’agapira k’ikigina. Yari yasokoje umusatsi we awujyana hejuru. Mu guhaguruka, yabanje kugira amasoni, ariko arimwinyamwinya, asanga umukunzi we kuri stage.
Vanessa ni we mukobwa watwaye umutima wa Bosco Nshuti
Muri iki gitaramo, Bosco yaririmbye ’Ni muri Yesu’, ’Yishyuye imyenda’, ’Yanyuzeho Umutima’, ’Uhimbazwe Yesu’, n’izindi. Yaje gusanga James na Daniella ku ruhimbi, bafatanya indirimbo ’Nzamuzura’ na ’Ibyo ntunze’. Yashimiye buri wese wifatanyije nawe, abasaba kuzabikomeza.
Ubwo yari avuye kwerekanwa mu rusengero, Bosco Nshuti yahishuye ko gukundana na Vanessa kugera ku rwego rwo kwiyemeza kurushinga, ari isezerano risohoye. Yanditse kuri Instagram ati ’Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".
Nk’uko bigaragara ku butumire Paradise.rw ifitiye kopi, ubukwe bwa Bosco Nshuti na Vanessa buzaba mu mpera z’uyu mwaka. Tariki 12/11/2022 hazaba imhango yo gusaba no gukwa, izabera ku Gisenyi ku kibuga cy’indege. Tariki 19/11/2022 ni bwo bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri ADEPR Kumukenke.
Bosco yerekanye umukobwa yakunze kurusha abandi bose
Bosco hamwe na Vanessa
Ifoto ya Bosco na Vanessa ubwo bari bamaze kwerekanwa muri ADEPR
Bosco hamwe na M.Irene Manager wa Vestine na Dorcas