Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dusengimana Elie uzwi nka Dusenge Elie ku izina ry’ubuhanzi, yatangarije Paradise ko indirimbo nshya yise Ku Musaraba amaze igihe ategura iri hafi gusohoka mu mpera za Gicurasi, kandi ko amashusho yayo yafatiwe mu nzu y’Imana.
Ubwo yaganiraga na Paradise kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, Dusenge Elie yatangaje ko amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo nshyashya Ku Musaraba byamaze gufatwa, ubu bikaba biri gutunganywa kuko yifuza guha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubutumwa bwiza mu gihangano cyiza.
Icyakora, amajwi yo yararangiye, hasigaye amashusho gusa. Elie yagize ati: “Amajwi yo yaratunganyijwe, indirimbo ya audio ndayifite, ikiri gukorwa ni amashusho.”
Yavuze ku gihe izasohokera agira ati: “Ndateganya kuyisohora muri uku kwezi kwa Gatanu.” Yakomeje avuga impamvu yayise izina Ku Musaraba agira ati: “Ku Musaraba ni ho twaboneye byose, ibyo ivugaho byose bivuga ku Musaraba.”
Dusenge Elie yasangije abakunzi be amwe mu magambo meza agize iyi ndirimbo. Harimo aho aririmba agira ati: “Ku Musaraba ni ho naherewe izina rishya, nahaherewe ingurane, mpasiga umuruho wange, mpahererwa ubuzima. Ndashima Yesu wawemeye, we wawubambweho nge ndabamburwa, awubabariraho nge ndababarirwa, Umwami Yesu ahimbazwe.”
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza ku bemera ko Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo acungure abantu, kandi akaba yaratangiye ubuzima bwe ku Musaraba kugira ngo abizera babone ubugingo buhoraho. Elie yagize ati: “Kuba Yesu yaragiye ku Musaraba akawemera, akemera isoni zawo, akemera kubabara, ku bwange ibyo ni byo nshima, ni byo nirata, ni wo mwirato wange.”
Nubwo asanzwe asengera mu itorero rya Good Foundation ryo mu Karere ka Nyagatare, ntibyabujije Dusenge Elie gufatira amashusho mu rusengero rw’irindi torero, cyane ko urusengero rwose ari inzu y’Imana. Yagize ati: “Amashusho yafatiwe muri Four Square Church, urusengero ruherereye Kimironko mu Mugi wa Kigali.”
Uyu musore ukiri muto Dusenge Elie wavutse ku wa 20 Mata 2000, Indirimbo aheruka gushyira hanze, ikaba iri no mu ndirimbo zatumye amenyekana, ni iyitwa “Ndemezanya” yasohotse ku itariki 08 Mutarama 2024.
Mbere y’uko indirimbo nshya Ku Musaraba isohoka, Elie yabwiye abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ati: “Ngira ngo Ku Musaraba nihashyika, twibuke agaciro k’Umusaraba.”
Iyi ndirimbo turayitegereje cyane dear Elie Dusenge
Knd Uwiteka akomeze agushyigikire
Iyi ndirimo turayitegereje rwose. DUSENGE Elie turamukunda cyane, afite ijwi ritangaje, aririmba neza Kandi ibihangano bye bibamo ubutumwa bwiza. DUSENGE Elie nkunda gukurikirana indirimbo ze cyane nubwo ataragera Aho benshi bakurikirana ibihangano, nizeye ko ibirimo Imana bidahera muri karitsie ahubwo byambuja imipaka n’amahanga akabimenya. God bless him for his choice of following Jesus Christ 🙏🏿🙏🏿
Waooo byiza cyane kumusaraba niho twaherewe ingurane
Imana nigume kwagurira umukozi wayo ingabire yokwamaza Yezu mu indirimbo Elie turamukunda cyaneeeeeee