× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ‘Ku Ivuko’ ya Korali Kugana Yesu ikomeje kwizihira benshi ikabibutsa ibihe bya Kera

Category: Choirs  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Indirimbo ‘Ku Ivuko' ya Korali Kugana Yesu ikomeje kwizihira benshi ikabibutsa ibihe bya Kera

Amashusho y’indirimbo Ku Ivuko ya Korali Kugana Yesu yashimishije abantu mu buryo bukomeye kuko yibukije benshi ubuzima bwo mu bwana bwabo kandi inaba isomo rikomeye.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 8 Nzeri 2024, igaragaza imibereho yose yo mu cyaro, imwe muri yo ikaba isekeje cyane. Itangira bamwe basekura ubugari bakoresheje isekuro, abajya kuvoma ahantu kure, abandi batonora imineke yo kwengamo imitobe banaryaho;

Abandi basya ku rushyo, bakamura igikatsi, bubaka runonko, bagaburira inka, banywera ku gacuma n’umuseke, bayungurura ifu y’ubugari imaze gusekurwa, ... ariko icyasekeje abantu cyane bakanagitangaho ibitekerezo ni ukuntu baririmba bati “Tukiri bato twarakinaga tugahuza urugwiro,” amashusho yabo bakina agapira kitwaga karere bambaye nabi cyane, ibipira binini bibaruta kandi birimo ico, bakina uduti n’ibindi agaragara.

Nyuma yo kwibuka ibyo byose baba bashima Imana ko yabarinze kuva mu buto kandi ikaba yiteguye no gusohoza indi migambi myiza ibafitiye ahazaza, cyane ko umugambi wayo kuri bo ari wo utumye baba bariho na n’uyu munsi. Igishoro cya mbere ni ubuzima muri iyi si, ariko ubwo buzima buri muri Kristo.

Hari uwayitanzeho igitekerezo agira ati: “Noneho muranyumije. Mpise nibuka igipira nambaraga. Ni kuriya neza neza nabaga nagishinzemo amavi. Kugana Yesu murakoze cyane kandi mukomeze mutere imbere.”

Undi yagize ati: “Inyibukije abana twakuranye n’imikino twakinaga none ubu bose bagiye mu mirimo itandukanye tubonana nka rimwe mu mwaka.” Abandi benshi bishyiriyeho emoji zishimye, ziseka, iz’imitima n’izindi.

Gusa nanone ntiyibukije abantu uko ubuzima bwa kera bwari busekeje, ahubwo yanabibukije ko kuba bageze aheza kuri uyu munsi, bakaba barageze mu mirimo itandukanye kandi bakorera Yesu, ibyo ari ibyo gushimira Imana cyane.

Korali Kugana Yesu, ni korali yo mu Itorero ry’abadivantisite mu Rwanda, ikaba iherereye mu Karere ka Muhanga mu mugi, Ku itorero rya Gahogo SDA Church. Bazwi mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa Dusige iby’Isi, Bibiliya n’izindi nyinshi zakunzwe n’ababarirwa muri miliyoni zibasha kumva Ikinyarwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.