× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amashimwe arabyigana muri Tumaini Byinshi nyuma y’uko umugore we arokotse impanuka ikomeye

Category: Artists  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Amashimwe arabyigana muri Tumaini Byinshi nyuma y'uko umugore we arokotse impanuka ikomeye

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuramyi Tumaini Byinshi yashimye Imana yarokoye umugore we impanuka ikomeye y’imodoka.

Yanditse ati: "Ndashima Imana cyane ku bw’ineza yayo ihebuje. Mu gitondo cy’uyu munsi yariki 19 Ukwakira 2023 numvaga amashimwe anyuzuye ubwo inshuti yanjye magara, umutima w’urugo, my lovely wife yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikamurinda akavamo ari muzima.

Simfite amagambo yabisobanura uko mbyumva gusa kuba mu Mana nibwo bwishingizi buzima. Hashimwe Yesu Kristo watwitangiye akatumenyesha inzira yo kwizera ko byose tubibonera muri we nanjye nzaguma mu nzu ye muramya uko mbishoboye. Nzamamaza ineza ye mu bihimbano by’Umwuka muri njye kuko yangiriye neza. Haleluya".

Benshi bifatanyije nawe mu gushima Imana. Meddy umaze igihe gito agarutse mu muziki wa Gospel, ni umwe mu bakozweho n’ubu buhamya bw’amashimwe. Itsinda ry’abakunzi be rizwe nka Meddy Inkoramutima banditse bati "Glory to God" [Imana ihabwe cyubahiro].

Tumain Byinshi wuzuye amashimwe apina toni, ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya "Humura" yakoranye na Aime Frank. Ni indirimbo itegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tumain Byinshi afite amashimwe menshi mu mutima we

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ABAFITE IKIMENYETSO" YA TUMAINI BYINSHI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.