× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amajwi ya Paul Kagame yiyongereye ay’abandi bakandida ajya hasi!

Category: Leaders  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Amajwi ya Paul Kagame yiyongereye ay'abandi bakandida ajya hasi!

Mu majwi yashyizwe hanze ku wa 15 Nyakanga 2024 agaragaza uko abakandida batowe, ayari yahawe Paul Kagame yiyongereye mu majwi yuzuye y’agateganyo, aya Mpayimana Philippe n’aya Dr. Habineza Frank aragabanuka.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Gasingizwa Oda, yatangaje amajwi y’agateganyo abazwe yose, hiyongereyeho amajwi arenga miriyoni ebyiri (2) yari yasigaye ku wa 15 Nyakanga 2024, agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR INKOTANYI yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%, mu gihe mu yari yatangajwe mbere na bwo yari imbere y’abandi bakandida kuko yari yagize amajwi 99.15%.

Gasingizwa Oda yatangaje kandi ko Dr. Habineza Frank, umukandida wari watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, wari wagize amajwi 0.53% nk’uko byari byatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2024, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2024, mu majwi yose abazwe neza yasubiye inyuma akagira 0.50%.

Icyakora kuri Mpayimana Philippe we nta mpinduka zabayeho, kuko amajwi yagize angana n’ayo yari yagize ubushize hatabarwa ayo yandi. Ku wa 15 Nyakanga 2024 hari hatangajwe ko yagize amajwi angana na 0.32%, akaba ari yo yongeye kugira no mu majwi yose abazwe neza, ni ukuvuga amajwi 0.32%

Aya matora yabaye ku itariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga (Diasporas), nu ku itariki 15 Nyakanga 2024 ku batuye imbere mu Gihugu.

Amajwi ya mbere y’ibanze yari yatangajwe ku mugoroba wa tariki 15 Nyakanga 2024, agaragazaga ko Paul Kagame ari we wari imbere n’amajwi 99.15%, icyakora hari hakiri amajwi asaga miliyoni ebyiri atari yakabaruwe.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Odda Gasinzigwa, yavuze ko muri Banyarwanda 9 071 157 bagombaga gutora, abatoye bose ari 8 907 876, ku ijanisha bakaba bangana n’abatoye neza 98.07%, mu gihe imfabusa bangana na 0.14%. Nk’uko Gasinzigwa yabivuze, amajwi ya burundu azatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024.

Paul Kagame agiye kuyobora manda ya mbere y’imyaka itanu izahera muri uyu mwaka wa 2024, ikageza mu mwaka wa 2029, kuko manda eshatu yayoboye mbere zabaga zingana n’imyaka irindwi, ni ukuvuga manda ya mbere yo kuva mu wa 2003 kugera mu wa 2010, kuva mu wa 2010 kugera mu wa 2017, no kuva mu wa 2017 kugera mu wa 2024. Zose hamwe zizaba zingana na manda 4.

Paul Kagame yongeye gutsinda mu majwi yose, arenzaho ibice 3 ku yo yari yagize ubushize

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.