× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twaganiriye na Aline Gahongayire ugeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye agiye gukorera i Burayi

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twaganiriye na Aline Gahongayire ugeze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye agiye gukorera i Burayi

Harabura amezi make umuramyi Aline Gahongayire agataramira abakunzi be mu bitaramo bizabimburirwa n’icyo kuwa 05 Ukwakira 2024 i Bruxelles ahitwa "Thon Hôtel Bristol Stéphanie".

Gusa ariko kirazira kikaziririzwa, si byiza kurara mu nzu utiriwemo!! Mbere y’ibitaramo bye bwite, Aline Gahongayire amaze iminsi myinshi mu gihugu cy’u Bubiligi aho yageze ku gicamunsi cyo ku wa 6 Kamena 2024 yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse no gukomeza imirimo yo gutegura ibitaramo bye byavuzwe haruguru.

Hari hashize iminsi bamwe mu bakunzi ba Paradise batubaza amakuru y’uyu muramyi ufata Paradise nk’igihugu cye cya kabiri nyuma y’u Rwanda (iri jambo rirumvwa n’abahanga gusa).

Byatumye tugirana ikiganiro tumubaza byinshi ku buzima bwe muri iyi minsi. Ubwo yabazwaga impamvu amaze iminsi acecetse nk’umunyeshuli witegura ikizamini cya Tronc commun bikaba byatangiye guhangayikisha abakunzi be, yabivuye imuzi.

Yagize ati: "Bakunzi banjye muhumure meze neza cyane kandi n’Imana ikomeje kundindira mu mugambi wayo". Yabasabye gukomeza kumuhundagazaho urufaya rw’amasengesho kugira ngo ashyitse ku cyo yahamagariwe ari cyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo mu Rwanda no mu mahanga hakaboneka iminyago myinshi.

Mbere y’igitaramo cy’akataraboneka aherutse gutaramiramo mu gihugu cy’u Bubirigi yatumiwemo na Israel Mbonyi, aganira na Paradise ubwo yabazwaga ku mpamvu y’uru rugendo, Gahongayire yagize ati: "Kuri ubu njyanywe i Bruxelles no gushyigikira Israel Mbonyi, icya kabiri njyanywe no gutegura ibitaramo nteganya gukorerayo mu mezi ari imbere.”

Akigera i Bruxelles, Aline Gahongayire wari kumwe na Peace Hoziyana umuhanzikazi usanzwe ari mu bafasha ku rubyiniro Israel Mbonyi wagiye nyuma, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo bakiriwe neza na Justin Karekezi wateguye iki gitaramo.

Abajijwe kuri iki gitaramo cyabaye kuwa 8 Kamena 2024, yavuze ko yashimishijwe n’iki gitaramo, ashimira Israel Mbonyi wamutumiye muri iki gitaramo cyamubereye ishusho y’aho agomba gutinza ukuboko mu gutegura igitaramo cye ateganya gukora kuwa 05/10/2024.

Yavuze ko yizeye adashidikanya ko Kristo azabana nawe mu gitaramo cye nk’uko asanzwe abana nawe mu bindi bitaramo yaba ibyo yagiye ategura n’ibyo yatumirwagamo.

Iki gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi cyabereye mu cyumba kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ aho kuba muri Birmingham Palace yari yatangajwe mbere.

Cyitabiriwe n’abantu bagera ku 1000 ndetse Israel Mbonyi ahabwa igihembo cy’umuhanzi w’umunyafurica ukunzwe kurusha abandi iburayi. Ni igikombe yahawe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa; “Philippe Close” cyateguwe na Team Production yamutumiye mu Bubiligi.

Twinjiye mu buzima busanzwe, Aline Gahongayire uzwiho kuganira n’abakunzi be mu buzima bwe bwite.

Mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Zahabu" kuri ubu imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 552, umwe mu bakunzi be yagiye ahatangirwa ibitekerezo agira ati: "Mbabarira unsubize iki kibazo cy’amatsiko!! Ni irihe tungo ukunda, ni iyihe nyamaswa utinya". Ubanza Aline Gahongayire atarabashije gusoma ubu butumwa.

Aganira na Paradise, twamubajije iki kibazo, Gahongayire ati: "Nkunda Imbwa, ntinya Isatura". Aline Gahongayire ni izina ryubashwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Si ho gusa kuko ni umwe mu bantu bubashywe ahanini bitewe n’umutima wa zahabu agira. Ni umwe mu bantu bazwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yita ku miryango n’abana bari mu buzima bukomeye. Hari abo yishyurira amashuri akabaha imyambaro, amakayi n’ibindi bikoresho nkenerwa. Hari abo aha ibiribwa n’ibindi umuntu aba akeneye mu buzima bwa buri munsi.

Ku bw’ibyo hari abantu benshi bakomeje kumugiriraho umugisha. Urugero ni umwana witwa Shadia umwe mu bafashijwe n’umuryango ‘We for Love’ washinzwe na Aline Gahongayire urimo abagiraneza bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Shadia ufitikirezi wabonye izuba ku wa 04 Mata 2004, yakuriye mu buzima bugoye. Ni umukobwa ukiri muto ufite ibitekerezo nk’iby’abantu bakuru kandi uvuga ashize amanga akamenya kujya Inama.

Uyu mwana wakuriye mu buzima bugoye bwatumye agira uruhare mu kwishakira amafaranga y’ishuri binyuze mu gucururiza imikene kuri sitasiyo.

Nyuma y’uko mu mwaka wa 200 umuryango wa Shadia usuwe na Aline Gahongayire,yaje gukura uyu mwana mu buzima bwo gucururiza ku muhanda aho yamumenyeye buri kintu cyose cyatuma yiga neza anabafasha kuba munzu nziza n’ibikoresho bihagije.

Ibi bikorwa byiza bikaba bituma uyu muramyi akundwa n’abatari bakeya bikabakundisha n’indirimbo nze nziza zuzuye ihumure.

Uretse indirimbo "Ndanyuzwe" imwe mu ndirimbo z’ibihe byose ku bakunzi ba Gospel, Aline Gahongayire yanditse izindi ndirimbo nziza nka "Zahabu", "Papa w’ibyiza", "Izindi mbaraga", "Ndashima", "Nta Banga" akaba aherutse gusohora "God of Miracles".

Aline Gahongayire ari kwitegura gutaramira i Burayi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.