× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia Ufitimana yatsindiye Miliyoni 7 Frw hamwe na bagenzi be 4 bahuje umushinga ’Kivu Crunch’ - PHOTOS

Category: Artists  »  10 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia Ufitimana yatsindiye Miliyoni 7 Frw hamwe na bagenzi be 4 bahuje umushinga 'Kivu Crunch' - PHOTOS

Umuramyi Ufitimana Alicia, we na bagenzi be bahuje umushinga witwa ’Kivu Crunch’, uko ari 5 batsindiye Miliyoni 7 Frw, mbere y’uko ataramira muri BK Arena mu gitaramo cya Ben & Chance kizaba kuri Pasika.

Umuhanzikazi Ufitimana Alicia ukorana na murumuna we Ufitimana Germaine mu itsinda rya Alicia and Germaine, ni umwe itsinda ry’abakobwa batanu begukanye igihembo cya Miliyoni zirenga 7 Frw mu irushanwa rya HATANA Innovation Bootcamp 2026. Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 muri Camp Kigali.

Iri rushanwa ritegurwa na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation Scholars Program, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya 2, aho riba rigamije guteza imbere urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, rukabasha kubihindura imishinga ifatika ifasha iterambere ry’Igihugu.

Umushinga wa Alicia na bagenzi be 4 witwa Kivu Crunch, ukaba uhuriwemo n’abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda, bakomoka mu Karere ka Rubavu hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Aba bakobwa bazanye umushinga wibanda ku gutunganya isambaza mu buryo bugezweho, bifashishije imashini ikoresha imirasire y’izuba, igamije kongera agaciro k’iki kiribwa gikungahaye ku ntungamubiri.

Mu gusobanura umushinga wabo, bagize bati: “Tuzajya tugura amasambaza tuyumishe dukoresheje imashini yacu ya ‘Made in Rwanda’, hanyuma tuyongeremo ifu ya Moringa kugira ngo twongere intungamubiri, byorohereze n’abayarya.”

Bakomeje bagaragaza ko ikoranabuhanga bakoresheje rifite umwihariko, aho bavuze bati: “Imashini yacu izajya ikoresha imirasire y’izuba ndetse n’amashanyarazi asanzwe, bityo igabanye igiciro kandi ifashe n’ahantu hatagerwaho n’umuriro uhoraho.”

Gutsinda muri iri rushanwa byabateye ibyishimo bitunguranye, bitewe n’uburyo bari bahanganyemo n’andi matsinda menshi yari afite imishinga ikomeye.

Bagize bati: “Turishimye cyane kandi twanatunguwe, kuko imishinga yose yari ifite ireme. Twagerageje gushyiramo udushya twinshi, kandi Imana yaradufashije.”

Alicia na bagenzi be bashimira by’umwihariko Imana n’ababashyigikiye muri uru rugendo, bavuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha gutangira gushyira mu bikorwa umushinga wabo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Alicia Ufitimana yasabye urubyiruko kudatinya gutangira no kubyaza umusaruro amahirwe rufite. Yagize ati: “Urubyiruko rwitinyuke, rubyaze umusaruro amahirwe Igihugu gitanga. Erega gushaka ni ugushobora — if others did, why not you?”

Iyi ntsinzi ije yiyongera ku bindi bikorwa Alicia akomeje kwigaragazamo, cyane cyane mu muziki wa Gospel aho itsinda rya Alicia na Germaine rikomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zirimo Rugaba, Urufatiro, Uriyo na Ibendera.

Byongeye kandi, Alicia na Germaine baherutse kwegukana igihembo cya “Best Star New Gospel Artist in Africa” mu marushanwa ya Shining Star Africa Awards 2026 yabereye i Kigali, bakaba bari no guhatanira igihembo cya “Top African Gospel Group/Duo” mu Africa Golden Awards 2026.

Mu gihe akomeje gutsinda mu yindi mirimo, Alicia & Germaine bategerejwe no kuzaririmba mu gitaramo cya Pasika cyiswe Easter Jubilee, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Ben na Chance babatumiye.

Ufitimana Alicia na bagenzi be batsindiye Miliyoni 7 Frw mu itsinda ryabo rya ’Kivu Crunch’ mbere y’uko we na Germaine bataramira mu gitaramo cya Ben & Chance kizabera muri BK Arena kuri Pasika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.