Umuramyi akaba n’umusizi Niyigena Elise akomeje kugera ku ntego ze zo mu bwana dore ko uhereye cyera yiyumvagamo ko azavamo umuramyi ukomeye.
Uyu mukobwa uzwiho mu bikorwa byo kuririmbira abageni, gusohora abageni ndetse akaba azi n’amahamba, ni umwe mu bakobwa bafite ijwi nk’irya Cecile Kayirebwa. Ibyo bihamwa n’abamwiyumviye asubiramo indirimbo z’abahanzi ba Gospel ndetse n’iza gakondo.
Uyu mukobwa kuri ubu wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ni umwe mu bahataniye mu irushanwa ryitwa "Music Up Competition".
Mu kiganiro na Paradise, Niyigena Elise yatangaje ko yiyumvamo umugisha ndetse n’amahirwe byo kwegukana iri rushanwa afata nk’amahirwe ya mbere yo gukabya inzozi ze dore ko yiyumvamo kuzavamo umuramyi n’umusizi ukomeye.
Abajijwe icyo yakora aramutse yegukanye iri rushanwa yagize ati: "Iri rushanwa ririmo amahirwe menshi kuko uzaryegukana azakorerwa indirimbo, ndumva nkorewe indirimbo zirenze imwe naboneraho kwitabira ibitaramo bikomeye ndetse nkanabasha guhurira mu bikorwa bitandukanye n’abahanzi b’ibyamamare".
Niyigena Elyse, yavukiye mu Karere ka Musanze, ni umwana wa mbere mu bana babiri. Nyuma yo gusoza amashuri abanza amashuri yisumbuye yayakomereje i Musanze ku kigo cya G,.S Bisate.
Nyuma yo gusoza icyiciro rusange yakomereje mu kigo cya Kageyo TVET School cyahoze kitwa "ES Kageyo". Iki kigo giherereye mu karere ka Gicumbi kikaba kiyoborwa na Umwizerwa Aimable uzwiho gushyigikira cyane abanyempano kikaba kizwiho kuba icya mbere mu gutsindisha abanyeshuli benshi ku rwego rw’igihugu no kuvamo abakontabule bakomeye kandi b’umwuga.
Nyuma yo gukora ikizamini cya leta akaza mu banyeshuli ba mbere ku rwego rw’igihugu yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Yatangiye ubuhanzi n’ubusizi akiri muto ubwo yigaga mu mashuri abanza dore ko yaririmbaga mu itorero rito ryo ku ishuri. Ubwo yabazwaga icyatumye akunda ubuhanzi n’ubusizi yagize ati" Icyatumye mbikunda kandi nkumva nshaka kubikomeza ni ukugira ngo turusheho gusigasira umuco nyarwanda. Ikindi ni ukwerekana ko abakobwa natwe dushoboye kuko mu byo nkora uyu munsi harimo no kuvuga amazina y’inka".
Yongeyeho ko iyo ari intambwe kera itaraterwaga n’igitsina gore. Yavuze ko mu buhanzi bwe yitabiriye ibikorwa byinshi. Yitabiriye amarushanwa yose yabaga mu bigo by’amashuri kandi agahembwa. Ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Creative and music art ariko ntago ntiyagize amahirwe yo kuryegukana kuko basanze yarasoje amashuli yisumbuye kandi barashakaga abana bajya kwiga muwa kane.
Niyigena Elise yahishuye ko afata Josh Ishimwe nk’indorerwamo yireberamo bitewe n’ubuhanga afite ndetse n’Impano afite akongeraho no kuba yarazanye impinduka muri Gospel mu gisata cya Gakondo nawe yibonamo.
Uretse Josh yise umuhanzi w’icyitegererezo mu rubyiruko rwa none, yongeyeho ko afana Jules Sentore, naho umuhanzi yakwita nk’inzobere kuko amaze igihe mu njyana ya gakondo ni Cecile Kayirebwa.
Muri iri rushanwa rya Genius Up competition Music, ari mu bamaze gutorwa cyane. Yavuze ko aramutse aryegukanye, byamufasha kuzashinga ishuri ryigisha ubusizi, amahamba ndetse no kuririmba by’umwihariko gakondo.
Yavuze ko hari abana baba bafite impano ariko kubera kuvukira mu cyaro bituma babura uko bazesa impano zikabaheramo abo nabo akaba yifuza kuzabafasha akanabakorera ubuvugizi.
Ushaka kumutora wanyura kuri link ya noneho.com cyangwa ukanyura ku inyarwanda.com ugahitamo no 55 ariwe Niyigena Elise ugakurikiza amabwiriza. Bisaba ko uba ufite amafaranga kuri Momo aho ijwi rimwe ari amafaranga 100. Irushanwa rya Music Up Competition ryateguwe na Genius Records ku bufatanye na InyaRwanda.com.
Ingengabihe rusange y’irushanwa [General Schedule]
Tariki ya 10.10.2023 hazasozwa icyiciro cya mbere kizasiga batatu ba mbere mu majwi babonye itike ya final by’umwihariko uzaba abayoboye yemerewe na Genius Records indirimbo 2 z’amajwi zitabarirwa mu bindi bihembo.
Iki cyiciro kandi kizasiga hamenyekanye cumi na batanu bazahatana muri Semi Final izaba tariki ya 20.10.2023 abahatana baririmba mu buryo bw’imbonankubone.
Abo kandi bakazahatana mu buryo bwa online na none bizatangira 20.10.2023 bugasozwa kuwa 31.10.2023 hamenyekanye 7 basanga babandi batatu kuri final. Bivuze ko 10 aribo bazahatana kuwa 04.11.2023 hakamenyekana abegukanye ibihembo byateganijwe.
Niyigena Elise ahatanye mu irushanwa Music Up Competition
Elyse Niyigena turamushyikiye Kandi afite impano idasanzwe pe! Ndumva mwamufasha akagera ku nzozi ze kuko arashoboye.
Elyse Niyigena turamushyikiye Kandi afite impano idasanzwe pe! Ndumva mwamufasha akagera ku nzozi ze kuko arashoboye.
Uyu mukobwa rwose akwiye gushyigikirwa kuko afite impano ikomeye ikwiye kwitabwaho kugira ngo dusigasire ubuvanganzo mu muco nyarwanda
Kuri Channel #mpcalmofficial turamutegereje
Inkunga yacu tuzayitanga kugira ngo impano n’ubushobozi yifitemo bumenyekane @mpcalmofficial #0788832906
Arashoboye kbx kd turamushyigikiye
Uyu mwana wu umukobwa afite impano idasanzwe pe! Ndumva mwamufasha akagera ku nzozi ze