× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abepisikobi ba Kiliziya Gatolika muri Kongo bamaganye ivangura rishingiye ku moko rimazeyo iminsi

Category: Ministry  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Abepisikobi ba Kiliziya Gatolika muri Kongo bamaganye ivangura rishingiye ku moko rimazeyo iminsi

Nyuma y’igihe kitari gito muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hari ivangura rishingiye ku moko, Inama y’Abepisikopi Gatolika baho yateranye kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 19 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo kuryamagana.

Bamaganye iri vangura rishingiye ku moko babinyujije mu busabe bagejeje kuri Guverinoma y’iki gihugu bwo guca intege ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko rimaze gushingayo imizi rikajyana n’ubwicanyi bukorerwa bamwe.

Ubwo busabe babunyujije mu butumwa bufite umutwe (title) ugira uti: “Uriganya ntazaba mu nzu yanjye,” ushingiye muri Zaburi ya 101: 7.

Basabye ko hashyirwaho politiki igamije gushimangira ubufatanye mu benegihugu nyuma y’amatora yabaye ku itariki 20 Ukuboza 2023 agasiga uwari usanzwe ari Perezida Felix Antoine Tshisekedi ari we uyatsinze.

Biteganyijwe ko umuhango wo kurahirira kuyobora manda ya 2 uzaba nyuma y’ukwezi, ku itariki 20 Mutarama muri uyu mwaka wa 2024;

Basabye kandi ko inkiko zikemura ibibazo byose by’ubujurire byavuye mu matora yabaye no gukorera abaturage bose muri rusange aho gukorera abantu ku giti cyabo nk’uko amakuru ava ku Gihe abivuga.

Iri vangura riba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ryatangiye kugaragara cyane mu myaka ya 2017 ariko ibintu birushaho kuzamba ubwo umutwe wa M23 urwanya Leta ya RDC wakomezaga kugaba ibitero nku ngabo z’igihugu FARDC.

Uyu mutwe wiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi wabaye intandaro yo kwibasirwa kwa bamwe mu Batutsi batuye muri Kivu y’Amajyepfo batuye i Mulenge bazwi nk’Abanyamulenge n’abandi batuye mu bindi bice by’igihugu bashinjwa kuwufasha mu bitero bagaba umunsi ku wundi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo avuga ko ashobora gutera u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa M23.

Ibi byose bishingiye ku ivangura rishingiye ku moko ni byo byahagurukije iyi Nama y’Abepisikopi Gaturika bo muri iki gihugu cya Kongo kugira ngo barebe ko nibura ibi bikorwa by’ivangura n’amacakubiri byacibwa intege dore ko bikomeje gufata indi ntera hakiyongeraho no kwicwa, gusenyerwa amazu, gutotezwa n’ibindi bibakorerwa nk’uko amakuru avayo abivuga.

Basabye ko hashyirwaho politiki igamije gushimangira ubufatanye mu benegihugu nyuma y’amatora yabaye ku itariki 20 Ukuboza 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.