× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abaturage barenga bitatu bya kane by’abatuye isi baba mu bihugu bidaha amadini ubwisanzure

Category: Ministry  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Abaturage barenga bitatu bya kane by'abatuye isi baba mu bihugu bidaha amadini ubwisanzure

Ubusanzwe, amadini yagombye gutuma abantu bunga ubumwe. Ariko akenshi yagiye aba intandaro y’amakimbirane n’urwikekwe

Abaturage barenga bitatu bya kane by’abatuye isi baba mu bihugu bidaha amadini ubwisanzure. Ibyo biterwa n’ingamba leta iyafatira cyangwa imyiryane hagati y’abanyamadini. Mu myaka itanu ishize, umubare w’ibihugu byagiye bihohotera amadini afite abayoboke bake wikubye hafi kabiri.

Ni izihe mpamvu zituma abantu bamwe banga amadini?​—Matayo 23:27, 28; Yohana 15:19.

UNITED KINGDOM

Hari ikinyamakuru cyavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Tony Blair yavuze ko ibikorwa by’iterabwoba byo mu myaka ya vuba aha, byakozwe “mu izina ry’idini” (Observer). Yongeyeho ati “Intambara zabaye muri iki kinyejana ntizatewe n’abanyapolitiki b’abahezanguni nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya 20, ahubwo zatewe n’amakimbirane ashingiye ku muco no ku madini.”

Kuki amadini akunze kuba isoko y’amacakubiri?​—Mariko 7:6-8.

AUSTRALIA

Ibiro bishinzwe ibarurishamibare byo muri Ositaraliya byavuze ko muri icyo gihugu umuntu 1 kuri 5 atagira idini. Iyo raporo yakomeje ivuga ko n’ “abafite amadini batifatanya mu bikorwa byayo.” Mu bafite amadini, abagabo bangana na 15 ku ijana n’abagore bangana na 22 ku ijana ni bo bonyine bavuze ko bifatanya mu masengesho no mu bindi bikorwa by’idini.

Ni iyihe myifatire mibi yogeye mu madini menshi yo muri iki gihe?​—Matayo 7:15-20.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.