× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abarenga ijana bakiriye agakiza mu giterane cyahuriyemo Apotre Serukiza, Bishop Rutunda na Theo Bosebabireba

Category: Crusades  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Abarenga ijana bakiriye agakiza mu giterane cyahuriyemo Apotre Serukiza, Bishop Rutunda na Theo Bosebabireba

Mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe n’Itorero Glory to God Temple rifatanyije n’Igicaniro cy’Ububyutse na RIC Kicukiro, abantu bagera ijana n’umunani (108) bashya barizeye.

Ibi byabereye mu Murenga wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, mu Mugi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, kuva Saa Munani n’igice kugera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni igiterane cyavugaga ko Yesu ahindura kandi akavana mu bubata abababswe n’ibiyobyabwenge, bagasubira mu murongo mwiza.

Mbere yuko gitangira, Apotre Sosthene Serukiza, Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Guerrison des Ames ari na we uhagarariye Igicaniro cy’Ububyutse yagize ati: “Uwiteka abahe imigisha bavandimwe mutuye mu Mugi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama. Muzaze dufatanye guhimbaza Imana, ahari yakumva gusenga kwacu ikadukiza ububata bw’ibiyobyabwenge.”

Abarenga ijana bakiriye agakiza

Nk’uko yabivuze, inyigisho batanze zo kurwanya ibiyobyabwenge zagize umusaruro, abantu 108 bakiri bashya bava mu giterane bizeye Ijambo ry’Imana, ndetse biyemeje gukomeza kugendera mu murongo wo kwirinda ibiyobyabwenge, dore ko cyari kigamije gutanga inyigisho zikangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Iki giterane cyari cyateguwe n’Itorero Glory to God Temple rifatanyije n’Igicaniro cy’Ububyutse hamwe n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere (RIC) Kicukiro, cyari cyatumiwemo abaramyi n’abavugabutumwa batandukanye. Abo ni umuramyi Theo Bosebabireba afatanyije na True Promises Ministries, n’abavugabutumwa barimo Bishop Rutunda, Apotre Serukiza Sosthene na Evangeliste Liliane Mutesi.

Iri Torero riherereye mu Mugi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga, rikaba rifite ishami mu Karere ka Muhanga gaherereye mu Ntara y’amajyepfo, no mu Mugi wa Kigali hagati. Ryatangiye mu mwaka wa 2011.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.