Harabura igihe gitoya ngo umuramyi Bosco Nshuti ataramire abakunzi be mu gitaramo cyiswe "Unconditional Love Live Concert" giteganyijwe tariki ya 13/07/2025 Camp Kigali.
Ni igitaramo cyamamajwe ku rwego rwo hejuru, ha handi inzu z’amabati adafashe cyane ku gisenge ashobora kuguruka. Amatsiko yabaye menshi, aho kuri ubu intero y’ibyamamare ari imwe: "Nzaba mpari", kugeza n’aho Bushari we yongeyeho ati: "Yesu azaza."
Buri wese aratumiwe, aho kuhabura waburara. Gusa, kuba buri wese agomba kuhaboneka, ntibyabujije aba bantu 5 bakurikira ko nta mpamvu n’imwe bafite yatuma babura muri iki gitaramo, ku mpamvu tugiye kugarukaho nka Paradise.
1. Elie Bahati
Umwana w’i Rubavu, ahazwi nko muri Brazil. Ni umwe mu baramyi bazwiho kugira ijwi ryiza, akaba n’umwe muri mbarwa baririmbye mu bukwe bwa Vestine Ishimwe. Amakuru dufite avuga ko Irene Murindahabi amukunda kubi. Gusa, umuntu utakunda uyu muramyi yaba afite satani.
Elie Bahati, niba aka kanya urimo kunyumva dore ko uri umwe mu bakunzi ba Paradise, umenye ko nta mpamvu n’imwe ikwemerera gusiba igitaramo cya Bosco Nshuti. Bahati akwiye kuza gufashwa nk’abandi, ariko akanigira ku birenge bya Bosco, ubutaha nawe akadutumira mu gitaramo kiremereye dore ko benshi bamaze iminsi bamuririmba.
2. Dominic Ashimwe
Hari tariki ya 11 Ukuboza 2016 ubwo Dominic yari kuri New Life Bible Church mu gitaramo cye, akamurika impano ebyiri ari zo Bosco Nshuti na Papi Clever. Benshi ntibabyumvaga, ndetse hari n’abibazaga impamvu atahisemo ibyamamare byo muri icyo gihe nka Alexis Dusabe, Aime Uwimana n’abandi ngo abe ari bo bataramana.
Mu gusubiza, mu ijwi rituje, Dominic yasubije umunyamakuru wa inyaRwanda.com ati: "Twe igihe cyacu cyarageze, tugomba gufasha n’abandi bana." Dominic Ashimwe, ufatwa nka Gamaliyeli wa Bosco Nshuti, ntabwo agomba kubura muri iki gitaramo Unconditional Love — akaza gusoroma ku mbuto yabibye mu myaka 9 ishize.
3. Rev. Pastor. Ndayizeye Isaïe
Rev. Pastor Isaïe akaba n’Umushumba Mukuru wa ADEPR kuri ubu, ni umwe mu bashumba bakomeje gushimirwa n’abahanzi b’ibyamamare bo mu itorero rya ADEPR. Mu myaka yashize, bamwe mu bashumba bo muri ADEPR bagiye bavugwaho kurwanya abahanzi bakora ibitaramo byishyuzwa no kudashyigikira ibitaramo by’ubucuruzi.
Gusa siko bimeze ku ngoma ya Rev Isaïe, aho bamwe mu bahanzi twaganiriye barimo Bosco Nshuti bahuriza ku kuba ari umushumba mwiza uha agaciro umuziki n’abanyempano, akanumvikanaho kumva imvune z’abahanzi bishyuza ibitaramo.
Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cy’umuramyi Jado Sinza. Ku bw’ibyo, uyu mushumba akwiriye kuza kureba uko abahanzi bo mu itorero ashumbye bafite ubutunzi buhambaye, rimwe na rimwe bupfukiranwa na bamwe mu bo bakorana.
Agomba kuzaba yicaye mu ntebe y’icyubahiro, muri rya kote ryiza rimubera kubi, agakomerwa amashyi, agatambira Imana mu ndirimbo za Bosco Nshuti - umuhungu we mu buryo bw’umwuka. Kuri ubu Bosco Nshuti afatwa nk’umuhanzi wa kabiri mu Rwanda, akaba uwa mbere muri ADEPR. Umubyeyi we mu mwuka Rev Isaie akwiriye kubibonesha amaso.
4. Israel Mbonyi
Bamwe bati "Kizigenza", abandi bati "Iki manuka, ikivejuru", hari n’abadatinya kuvuga ngo "Ni ifarasi yasize izindi." Israel Mbonyi afatwa nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Ibiyaga Bigari. Akwiriye kuzaza gushyigikira Bosco Nshuti — mwene se muri Kristo — bakwiriye gufatana urunana nk’uko Yesu yabwiye umwigishwa yakundaga Yohana ati: "Nguwo nyoko." Paradise izanishima cyane aba bombi nibagera ku gukorana indirimbo.
5. Apostle Mignonne Kabera
Ni umwe mu bashumba bazwiho gushyigikira cyane abahanzi ba Gospel. Reka mbisubiremo, Apostle Mignonne araza ku mwanya wa mbere mu bashumba bashyigikira cyane abahanzi ba Gospel. Nk’umushumba utanga urugero rwiza kandi ufatwa nk’icyitegererezo, akwiriye kuzitabira iki gitaramo cya Bosco Nshuti kuko kuza kwe ari ugukomeza gutanga urugero kuri bamwe mu bashumba badashyigikira abahanzi.
Harabura umunsi 1 gusa. Nyamara bamwe bashobora kwisanga amatike yabashiranye!
Rene & Tracy ni bo bazayobora ubu bukwe bw’umwana w’Imana Bosco Nshuti.
Mushumba, muramyi, munyamakuru, mukristo, kuba utari kuri uru rutonde ntibiguha urugero rwiza rwo kutazitabira iki gitaramo. Nimuze dushyigikire uyu muramyi wacu kuko kumushyigikira ni ukuzamura ibendera rya Kristo ku ruhando mpuzamahanga. Imana ibarinde, ndabakunda.