Washington D.C., Amerika — Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, kugeza ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, Abakristo baturutse imihanda yose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateraniye hamwe basoma Bibiliya.
Byabereye i Capitol Hill, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, mu gikorwa cyiswe Bible Reading Marathon, aho basoma Bibiliya amasaha 90 adahagarara, kuva mu gitondo cya mbere kugeza ijoro rya nyuma, batambutsa Ijambo ry’Imana mu ruhame.
Iki gikorwa cyatangijwe n’umuryango Seedline International, kikaba cyari kigamije gusubiza ijisho ku Ijambo ry’Imana nk’umusingi w’ukwemera, indangagaciro n’iterambere igihugu cya Amerika cyubatseho. Abitabira iyi marato ya Bibiliya basimburana ku masaha, buri muntu agahabwa igihe cyo gusoma igice runaka cya Bibiliya, uhereye mu gitabo cy’Itangiriro kugeza ku Byahishuwe.
Amasaha 90 adahagarara ni iki?
Ubusanzwe, amasaha 90 yikurikiranya bivuze iminsi ine iburaho amasaha atandatu (3.75 days). Muri icyo gihe, abantu basoma Bibiliya buhorobuhoro nta kiruhuko, haba ku manywa cyangwa nijoro.
Nk’uko byasobanuwe na Keith Davidson, washinze Seedline International, iki gikorwa kitagira aho gihurira na politiki cyangwa inyigisho zivanzemo, kiba ari icyo ugusoma gusa, mu buryo bwiyubashye.
“Intego ni ukugarura amaso ku byanditswe byera, twibutsa abadepite n’abasenateri bacu ko igihugu cyubakiye ku mahame y’Imana,” Davidson ni ko yabwiye The Christian Post.
Abanyamerika benshi baritabira, n’abanyeshuri baritabiriye
Ku wa Kabiri, tariki 29 Mata 2025, itsinda ry’abanyeshuri bo mu ishuri Christ Chapel Academy ryaturutse muri Virginia, ryitabiriye isomwa rya Bibiliya, aho ryahawe umwanya wo gusoma ku mugaragaro imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Abo banyeshuri basobanuye ko ari amahirwe adasanzwe yo gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa mu ishuri no kugaragaza ukwemera kwabo.
Abitabiriye kandi bashoboraga gusoma Bibiliya mu ndimi zabo kavukire, kuko kuri site y’ishyirahamwe ryateguye iri somwa hari Bibiliya zirenga 100 mu ndimi zitandukanye, harimo n’izivuga ururimi rw’Igiswayile, Icyesipanyoli, Igishinwa n’izindi.
Isomwa ryanakomereje imbere mu nzu y’abadepite
Mu rwego rwo kwagura iki gikorwa, kuri uwo wa Kabiri, habaye isomwa rya Bibiliya n’imbere mu biro (House Chaplain), kuva saa sita kugeza saa kumi z’umugoroba, ku nshuro ya kabiri iyi gahunda ibereye imbere muri Capitol nyuma yo gutangizwa mu 1990.
Imvano y’iyi gahunda
Iri somwa rya Bibiliya ryatangijwe mu 1990 na John Hash hamwe na Corinthia Boone, baryegurira Pasiteri Michael Hall n’umugore we Terry mu 1994, nyuma baza kuriha Keith Davidson wa Seedline International mu 2019. Kugeza ubu, iyo marato ifatwa nk’inkingi yo gukomeza kugaragaza ukwemera ku mugaragaro muri Amerika.